Umubyinnyi Tity Brown washinjwaga gusambanya umwana yagizwe umwere

Nyuma y’imyaka ibiri akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda, Titi Brown yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanahise rutegeka ko arekurwa.

Icyemezo cyo kurekura Titi Brown cyasomwe ku wa 10 Ugushyingo 2023 saa Yine za mu gitondo aho kuba saa Saba nk’uko byari byitezwe.

Mu cyemezo cy’Urukiko, ikirego cy’Ubushinjacyaha cyateshejwe agaciro ndetse uyu mubyinnyi agirwa umwere.

Hateshejwe agaciro kandi ikirego cy’indishyi ababuranyi b’impande zombi bari batanze, Urukiko rwemeza ko izo ndishyi zidatangwa mu rubanza.

Ni icyemezo umucamanza yafashe nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 13 Ukwakira 2023, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwumvaga iburanisha kuri uru rubanza.

Uyu musore yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021, Urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Kuva icyo gihe Titi Brown yatangiye kujuririra iki cyemezo kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2023 itariki yagiriweho umwere kuri iki cyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Titi Brown ni umwe mu batoje akanabyina imbyino ziri mu ndirimbo nka ’Kamwe’ , ’Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie , ’Amashu’ na ’Faster’ za Chris Easy n’izindi zakunzwe na benshi mu Rwanda.