Intambara ya Israel muri Gaza: “Imbwa zatangiye kurya imirambo mu bitaro” OMS

Abantu babarirwa mu bihumbi bashobora kuba baheze imbere mu bitaro bya mbere binini byo muri Gaza kubera imirwano irimo kubera hafi yabyo, mu gihe abategetsi baburiye ko imirambo irimo kubora irimo kwiyongera muri ibyo bitaro.Ibitaro bya Al-Shifa, birimo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro n’ubucye bw’ibitoro, byabaye “hafi irimbi”, nkuko bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Umukuru w’ibyo bitaro yavuze ko “byagoswe”, kandi ko imbwa zatangiye kurya imirambo.

Kuva mu minsi ya vuba aha ishize, agace ko mu nkengero y’ibyo bitaro karimo kuberamo imirwano ikaze.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko yizeye kubona “igabanuka ry’igikorwa cyo kwinjirirwa” kw’ibyo bitaro. Yavuze ko “bigomba kurindwa”.

Kuva mu minsi ya vuba aha ishize, imirwano yakajije umurego mu mujyi wa Gaza hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas. Myinshi muri iyo mirwano imaze igihe ibera mu mihanda iri hafi y’ibyo bitaro. Hari amakuru ko ibifaru n’imodoka za gisirikare biri mu ntambwe nkeya uvuye ku irembo ry’ibyo bitaro.

Israel ishinja Hamas kuba yarashyize ikigo cy’ubuyobozi n’ubugenzuzi bw’imirwano mu miyoboro iri munsi y’ibyo bitaro, ikirego Hamas n’ibyo bitaro bahakana. Israel inashinja Hamas, itegeka Gaza, “kubuza ko habaho ibisubizo by’ubutabazi”.

Igisirikare cya Israel cyanavuze ko nubwo hari imirwano hafi y’ibitaro bya Al-Shifa, nta kurasa ku bitaro ubwabyo kurimo kubaho cyangwa ngo bibe byagoswe, kandi ko umuntu uwo ari we wese ushaka kuhava ashobora kugenda.

Christian Lindmeier, umuvugizi wa OMS, yavuze ko abantu hafi 600 bakiri muri ibyo bitaro, abandi bakaba bikinze mu birongozi by’ibyo bitaro.

Yagize ati: “Mu nkengero z’ibitaro hari imirambo idashobora kwitabwaho cyangwa idashobora no gushyingurwa cyangwa ngo ijyanwe ahajya kumera nk’uburuhukiro [morgue].

“Ibitaro ntibikirimo gukora na busa nkuko byagakwiye kuba bikora. Byabaye hafi irimbi.”

Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza yavuze ko abantu nibura 2,300 bakiri imbere muri ibyo bitaro – ni ukuvuga abarwayi bagera kuri 650, abakozi bari hagati ya 200 na 500 hamwe n’abantu bagera ku 1,500 barimo gushaka ahantu ho kwikinga.

Abaganga banavuze ko imirambo irimo gukomeza kwiyongera no kuborera muri ibyo bitaro, ndetse Dr Mohamed Abu Selmia, umuyobozi w’ibitaro bya Al-Shifa, yavuze ko hari imirambo hafi 150 irimo gushanguka (kwangirika), “igasiga umwuka utari mwiza”.

Yabwiye BBC ko abategetsi ba Israel bataratanga uruhushya kugira ngo iyo mirambo ikurwe mu bitaro ijye gushyingurwa, ndetse ko imbwa ubu zinjiye mu bitaro zikaba zatangiye kurya imirambo.

Hari n’impungenge ku buzima bw’impinja zavutse imburagihe zibarirwa muri za mirongo, ubu zitagishobora kugumishwa mu byuma byabugenewe bishyirwamo impinja zavutse imburagihe (bizwi nka incubators) kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Dr Selmia yavuze ko zirindwi muri izo mpinja ubu zamaze gupfa kubera kubura umwuka wo guhumeka wa oxygen.

Yavuze ko ibiganiro byabaye hamwe n’abategetsi ba Israel, mu kugerageza guhungisha izo mpinja, ariko ko nta masezerano yagezweho.

Mark Regev, umujyanama mukuru wa Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel irimo gutanga “ibisubizo bishoboka mu ngiro” byo guhungisha izo mpinja, ariko ashinja Hamas kutemera ibyo byifuzo.

Yagize ati: “Ntibafata [ntibakira] ibitoro byatanzwe by’imashini zabo zitanga amashanyarazi. Ntibashyigikiye kuhakurwa kw’izo mpinja zitwawe mu modoka z’imbangukiragutabara [ambulances], rero birumvikana ko zahaheze kuko [Hamas] irashaka ayo mafoto ateye ubwoba.”

Yanashinje Hamas guhindura ibyo bitaro “akarere k’intambara”, mu kubaka imiyoboro munsi yabyo. Hamas ihakana gukoresha ibi bitaro mu bikorwa byayo, mu gihe abaganga bari imbere muri ibyo bitaro bashimangira ko nta Hamas iri muri ibyo bitaro.

Hamwe n’ibyo bitaro bya Al-Shifa, ibindi bitaro byo muri Gaza na byo byatangaje ko birimo kugira ibibazo byinshi, birimo ubucye bw’ibikoresho n’umuriro w’amashanyarazi, kubera imirwano no kubera ko Israel yagose Gaza kuva Hamas yagaba igitero muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka.

Inkuru ya BBC