Urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza ku bwiganze bw’abacamanza rwatesheje agaciro icyemezo cya leta cyo kohereza abahasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Abacamanza bavuze ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abashakaga ubuhungiro, runongeraho ko hari impungenge ko baramutse bagejejwe mu Rwanda bazasubizwa ibihugu bavuyemo bahunze.
Hari hashize igihe kinini inkiko zindi zo mu Bwongereza zamagana aya masezerano, zivuga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu ariko Guverinoma y’u Bwongereza iyaryamaho, ivuga ko aribwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy’icuruzwa ry’abimukira binjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko.
Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, aherutse gutangaza ati “Tugomba guharanira ko gahunda y’u Rwanda igerwaho mbere y’amatora ataha. Nta kabuza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bishoboke.”
Ni umwe mu myanzuro ikomeye uru rukiko rufashe kuko no mu myaka yashize rwigeze kwisanga mu ihurizo nk’iri rishingiye kuri politiki. Icyo gihe rwagize uruhare mu gufata umwanzuro kuri Brexit, gahunda y’u Bwongereza yo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Umunsi ku wundi, abimukira binjira mu Bwongereza ku bwinshi. Umwaka ushize, nibura abantu 45.775 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe kugeza ubu abamaze kwinjira mu bwato buto barenga 27.000.
Iyi gahunda yagenaga ko umuntu wese uzajya yinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama umwaka ushize, azoherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwe buri kwigwaho.
U Bwongereza butanga nibura miliyari 3 z’ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw’abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hotel n’ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.
Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z’ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.
Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y’u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 [asaga miliyoni 257 Frw] ku mwaka.
U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n’abaturwanda basanzwe muri rusange.
Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyunga n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda madame Yolande Makolo yavuze ko iki cyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza nta kibazo u Rwanda rugifiteho cyane ko rwashakaga gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyugarije isi, ariko ashimangira igihugu kitemeranya no kuvuga ko kidatekanye ku buryo cyakoherezwamo abimukira.
Alphonse TWAHIRWA.