Abadepite ba EALA ntibazivanga mu bibazo by’u Rwanda na DRC ariko bifuza ko byakemuka

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yavuze ko kuba abahagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bamenyesheje inteko ko badashobora kwitabira imirimo yayo ibera mu Rwanda ariko bazajya babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura Inteko Rusange y’Abadepite ba EALA irimo kubera i Kigali, hagati ya tariki 23 Ugushyingo- 7 Ukuboza.

Igiye kuba mu gihe Abadepite bahagarariye RDC muri iyi nteko batajya bitabira bimwe mu bikorwa by’inteko by’umwihariko ibibera mu Rwanda na Uganda.

Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana yavuze ko kuba RDC ititabira ibikorwa bitandukanye ari ikibazo ariko hari inzego zishinzwe kugishakira umuti kandi bizeye ko zirimo kugikoraho.

Ati “Ni ikibazo ngira ngo abatari bake bakeneye kumenya imiterere yacyo ariko ibiriho ni uko twebwe Inteko ya EALA, mu byo badusabye ntabwo twivanga mu bibazo by’umutekano iyo abayobozi barimo bagerageza kubishakira umuti.”

Yakomeje agira ati “Twebwe rero nk’Abadepite, aho turi hose twanabikora mu bwumvikane, abadepite bo muri Congo dusangira ibikorwa ahantu honyine bidashoboka, ni ibyo dukorera mu Rwanda.”

Ntakirutimana yavuze ko abahagarariye RDC muri EALA banditse bavuga ko nubwo batazitabira ibi bikorwa byayo birimo kubera mu Rwanda, ariko Inteko Rusange iteganyijwe ku wa 7 Ukuboza yo bazayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Batwandikiye batubwira ko badashoboye kuza gukorera hano i Kigali, ariko ko tuzakorana na bo, mu buryo bw’ikoranabuhanga bivuze ko ntacyo bizangiza kuko bazakurikirana inama mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

“Ahandi twagira ibikorwa mu bindi bihugu bigize EAC bazitabira. Ariko ibibazo nk’ibi ni ibibazo bikunze kubaho ku bihugu bituranye ntabwo ari ibyo muri aka karere gusa no mu bindi bihugu byo ku Isi bibaho ariko iyo bibayeho bishakirwa umuti. Mu gihe twebwe uwo muti utaraboneka, turakomeza ibikorwa.”

Ntakirutimana yavuze ko nk’Abadepite bifuza ko umuti w’ibibazo bya RDC waboneka vuba kubera ko bikomeza kugira ingaruka ku baturage b’icyo gihugu ndetse n’abo mu karere muri rusange.

Ati “Twese nta muntu ushimishijwe no kubona ahantu hari intambara, abantu barahunga, inzara igatera, bagahungira mu bihugu bituranyi, turifuza ko iki kibazo cyazabonerwa umuti kandi barimo kubikemura.”

Amb. Fatuma Ndangiza, uri mu Badepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, yavuze ko muri iyi nteko bafitemo komisiyo ishinzwe ibibazo byo mu Karere, ari na yo ikurikirana iby’umutekano na politiki zo mu karere.

Ati “Inshingano zacu ziba ari ugukurikirana icyo ibihugu bikora, hari na raporo ya ba Minisitiri b’Ingabo, bageza ku nteko batwereka uko umutekano, byifashe muri aka karere.”

Ku kibazo cya Congo, Amb Fatuma yavuze ko kimaze imyaka myinshi ndetse cyabayeho na mbere y’uko EALA itangira imirimo yayo kandi kikaba gihangayikishije akarere.

Ati “Ni ikibazo gihangayikishije akarere ariko ntabwo ari ikibazo cyapfa gukemurwa mu buryo bwihuse kuko uretse M23 ihora ivugwa kandi ifite imizi mu mateka y’ubukoloni, ariko tuzi ko hari n’ibibazo bya FDLR igizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yabereye aha [mu Rwanda]; hari na ADF iva muri Uganda, n’u Burundi hari ababurwanya bari hariya.”

Yakomeje agira ati “Hari imitwe y’iterabwoba irenga 120 muri kiriya gihugu ariko hari ingamba ibihugu byafashe biciye mu nzira y’ibyeranyirijweho i Nairobi na Luanda.Ngira ngo umuti w’iki kibazo ugomba kuzava mu rwego rwa politiki, ni na cyo RDC isabwa ariko ibihugu iyo bihura bigenda bigerageza gushaka igisubizo […] ni ikibazo kiremereye gihangayikishije akarere, ariko nta muti uhari uretse ibyemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu.”

Ingabo zikwiye kuvayo ku neza atari ibya ‘mbisa, mbisa’

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC yabereye Arusha muri Tanzania ku wa 24 Ugushyingo 2023, hafatiwemo imyanzuro irimo ko Ingabo za EAC zitazava muri Congo nk’uko byari biteganyijwe.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko zigomba kuhava tariki 8 Ukwakira 2023 ariko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basanze batagomba kuhava kuko baba batereranye abaturage bari mu ntambara.

Ati “Ku byerekeye ingabo zacu ziri muri Congo, inama iherutse kubera i Arusha, nicyo kibazo cya mbere bahereyeho, baganira kandi RDC yari ihagarariwe, icyo bumvikanye ni uko abantu basubira gusuzuma neza bakareba niba ari ibyakorwa, bikorwe.”

“Bo bashakaga ko ingabo za EAC ntabwo zagenda nta umuntu zisize kuko byaba ari ibintu bidakurikije amategeko, inama izaba kugira ngo barebe ibyakorwa, mu bwitonzi bakagenda neza nta bintu byo gusunikana ngo mbisa, mbisa.”

Yakomeje agira ati “Naho ibindi, ni ingorane zibaho kandi zikarangira kandi barimo kubikoraho, abayobozi batari bake […] turizera ko vuba tuzabona igisubizo kuri iki kibazo cya RDC.”

Amb. Fatuma Ndangiza yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC bihangayikishije akarere, kandi umutu rukumbi wava mu nzira za politiki by’umwihariko mu kubahiriza amasezerano n’imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye zihuza abakuru b’ibihugu bya EAC.