Ubushinjacyaha bwasabiye Gakire Fidele imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni 3 z”amafaranga y’u Rwanda, ku cyaha bumukurikuranyeho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ni icyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ubwo yazaga mu Rwanda agendeye ku rupapuro rwinzira(Passport) ya guverinoma ikorera mu buhungiro.
Ubwo yari ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo yatangiye gukorana na Guverinoma ya Padiri Nahimana ndetse amugira Minisitiri Ushinzwe abakozi n’imirimo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abagize Guverinoma y’abanyarwanda ikorera mu Buhungiro bakoze inama bemeranya ko bagomba guhabwa agatabo kameze nka pasiporo, kazajya gahabwa abanyamuryango babo kikaba ibyangombwa bibaranga aho Bari hose. Iyo pasiporo yaguraga amadorali 85.
Gakire Fidele yemera ko yari Minisitiri muri guverinoma ikorera hanze, ariko agahakana ko yagendeye kuri iyo passport.Ati “Ntabwo nemera ko iyo pasiporo ari impimbano, nta n’ubwo nemera ko nayikoresheje ku bibuga by’indege kuko nabaga muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, mfite uburyo bwo kwinjira mu gihugu no kugisohokamo.”
Yasabye ko yagirwa umwere agasubira mu muryango nyarwanda agafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Abajijwe ku bijyanye n’ibyangombwa yakoresheje ava muri Amerika, yavuze ko yari afite ibyangombwa bimwemerera kuva muri Amerika kandi ko nta handi yayikoresheje.
Yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko aza mu Rwanda yagendeye ku cyangombwa cy’impunzi atagendeye kuri iyo Passport ya guverinoma ikorera mu buhungiro, kandi ko ajya kuza yabwiye inzego z’iperereza ko yitandukanije n’iyo guverinoma.
Urubanza ruzasomwa tariki 19 Ukuboza 2023 saa munani z’amanywa.
Tito Dusabirema