Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa muri Kigali

Ni bisi zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 300 zitarashiramo umuriro.

Batiri yayo gushyiramo umuriro ikuzura neza bitwara hagati y’amasaha 2 na 4.

Izigera kuri ebyiri nizo zigiye gutangira gukoreshwa mu mihanda y’i Kigali mu igerageza rizamara amezi atatu, ahazasuzumwa ubushobozi bwazo bwo kugenda mu mihanda yo mu Rwanda n’ibindi,nyuma akaba aribwo zemererwa  gukoreshwa mu gihugu muburyo bwa burundu.

Ngarambe Charles usanzwe afite ikigo gitwara abagenzi  KBS akaba ubumwe mubagiye gutangira kugerageza ubwo bwoko bwa bwa Bisi zikoresha amashanyarazi, avuga ko basanze ari nta makemwa zaba ari nziza kuzikorrsha kuko zitangiza ikirere.

Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu  kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ihumanye yoherezwa mu kirere.

Kuzana mu Rwanda  Bisi zikoresha amashanyarazi biri muri gahunda y’igihugu yo kubagabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri PETEROLI ,hagakoreshwa ibikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije .