Mu Rwanda:Impaka ku bagabo badakingiza abana babo

Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kigali, banenga abagabo bagifite imyumvire yuko gukingiza umwana ari ibyabagore gusa, kuko iyi myumvire ituma hari abana bacikanwa n’inkingo .

Iyo ugeze ku mavuriro atandukanye usanga abagore aribo benshi bazana abana babo kubakingiza, aho bisa n’ibyabaye ihame ko ari umurimo w’abagore.

Umunyamakuru wacu wageze ku kigo nderabuzima cya Kagugu, yasanze muri salle batangiramo inkingo harimo umugabo umwe wenyine abandi bose ari abagore.

Abaganiriye nitangazamakuru rya Flash, bahuriza ku kuba iyi myumvire igomba guhinduka.

Madame UWAMARIYA M.Claire, Umuganga ukurikirana inkingo z’abana ku kigo nderabuzima cya Kagugu, avuga ko abagabo batarumva neza ko kuba yajya gukingiza umwana we ari inshingano ze.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima , Julien Mahoro Niyingabira, asaba abagabo guhindura imyumvire bakumva ko kwita ku mwana ari inshingano zababyeyi bombi.

Mu Rwanda gahunda yo gukingira abana yatangiye mu 1980, itangirana n’inkingo 6, zariho muricyo gihe.Uko imyaka yagiye ihita niko hagiye hiyongeramo n’izindi aho kuri ubu abana bahabwa inkingo 13 zibarinda indwara zitandukanye, harimo umusonga, mugiga, imbasa ndetse n’izindi.