Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi i Burundi rigiye kwiyambaza FPR ryo mu Rwanda mu kunagura umubano

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko bagiye kuganira na FPR Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda mu gukomeza gushaka uko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wacogora.

Ndikuriyo yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, nyuma y’umunsi umwe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aciye amarenga yo kongera gufunga imipaka y’ibihugu byombi.

Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero ku Burundi. Ni ibitero uwo mutwe wagabye winjiriye mu gace ka Gatumba kari ku mupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umupaka izo nyeshyamba zinjiriyeho ntaho uhurira n’u Rwanda, icyakora Ndayishimiye yavuze ko izo nyeshyamba kuva mu 2015 ubwo abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bahungiraga mu Rwanda, ngo bafashijwe kwisuganya no kubona ibikoresho.

Guverinoma y’u Rwanda yahise ibitera utwatsi, igaragaza ko ibibazo by’u Burundi bidakwiriye gutwererwa abandi.

Ndikuriyo yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wabayeho kuva kera cyane, ku buryo badashobora kwemera ko uhungabanywa.

Yavuze ko icyo basaba u Rwanda ari ukohereza abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi baruhungiyemo guhera mu 2015, ibintu u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ndikuriyo yagize ati “Muzi ko habaye ingufu nyinshi zo kwegera Leta y’u Rwanda , tukavuga ngo twebwe abantu bakoze Coup d’Etat bose barafunzwe, zana abo bantu bacirwe imanza bajye muri gereza. Niba babavugira bakaguma hariya bakongera kwisuganya , igihe bazaza bakinjira ntabwo tuzaba tukivuga ko u Rwanda rubitse inkozi z’ibibi, ibindi tuzirwariza.”

Icyakora Ndikuriyo yavuze ko nubwo impande zombi hari ibyo zitumva kimwe, hakenewe ibiganiro.

Yavuze ko ku ruhande rwe nk’Umuyobozi w’Ishyaka, azavugana na bagenzi be bayoboye FPR Inkotanyi mu Rwanda kugira ngo bibonerwe umuti.

Ati “Nk’ishyaka nzabaza muri FPR icyo babitekerezaho niba aribo batanga icyerecyezo. Sintekereza ko umuntu umara imyaka 30 mu buzima ashobora kwica umubano w’ibihugu bizabana imyaka ibihumbi icumi.”

Kuva mu 2021 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundu wasubukurwaga imipaka igafungurwa, benshi bari biteze ko ibibazo bikemutse ndetse hagiye habaho guhura kw’abayobozi hagamijwe kubishakira umuti.

Nubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi, narwo rushinja icyo gihugu gufasha no guha inzira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Guhera mu 2017 umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero ku Rwanda uturutse I Burundi ndetse mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte bayoboraga FLN, hagaragajwe ko hari abasirikare bakuru mu Burundi bafashaga uwo mutwe.