“Ingabo z’u Burundi na Kongo Kinshasa zikorana na FDLR” Raporo ya Loni

Raporo y’Impuguke za Loni yashyizwe hanze ku wa 03 Mutarama 2024, yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ishimangira ko hari ubufatanye bweruye Ingabo za Congo (FARDC) hamwe n’iz’u Burundi ziha imitwe yitwaje intwaro.

Raporo ya Loni isobanura ko Guverinoma ya Congo ariyo yashinze umutwe wa Wazalendo ubarizwamo abarwanyi bo mu mitwe itandukanye irimo na FDLR, kugira ngo bayifashe mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23. Iyi raporo ivuga ko Gen Peter Cirimwami ariwe wagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo guhuza ba Wazalendo na FDLR.

Muri Nzeri, Cirimwami Nkuba yagizwe Guverineri wa gisirikare w’agateganyo w’Intara ya Kivu ya Ruguru ya RDC, itegekwa n’igisirikare kuva mu 2021. Uyu mugabo akomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni uwo mu bwoko bw’Abashi, wamaze igihe kinini akorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Cirimwami yavuzwe cyane mu itangazamakuru muri Mata 2022 ubwo yagirwaga Umukuru w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba mu Ntara za Kivu y’Epfo na Kivu na Ruguru bizwi nka Sokola II. Hari hashize igihe gito imirwano y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 yubuye.

Bivugwa ko muri Nzeri mu matariki 22 na 23, yari i Goma ari kumwe na bamwe mu bagize imitwe yitwaje intwaro muri Congo by’umwihariko ibarizwa muri Wazalendo. Abo barwanyi bari bacumbikiwe mu Mujyi wa Goma, inzu zabo zirinzwe n’abasirikare ba FARDC. Raporo ivuga kandi ko abo barwanyi bagiye batwarwa mu ndege bagiye mu bice bitandukanye kandi ko byakorwaga n’Igisirikare cya FARDC.

Ibyo biganiro byabo ngo byari bigamije gushyiraho uburyo bw’imikoranire aho FARDC-Wazalendo igomba gufatanya mu kurwanya M23, umutwe leta ya Congo ishimangira ko ufashwa n’u Rwanda.

Muri iyo nama, hemerejwemo uduce iyo mitwe igomba gukoreramo. Abarwanyi bari bitabiriye bari bageze muri batanu, kandi buri umwe yari afite umutwe ahagarariye, ndetse bamwe muri bo impuguke za Loni zivuga ko bafatiwe ibihano mpuzamahanga nka Guidon Shimiray Mwisa, umuyobozi w’umutwe NDC-Rénové.

Hashize icyumweru iyo nama ibaye, ba Wazalendo bagabye igitero mu bice bya M23. Raporo ivuga ko ibyo bitero byagabwe amabwiriza atanzwe n’Ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Raporo ya Loni ivuga ko igisirikare cya Congo cyatanze intwaro, ibikoresho bikenewe ndetse n’amafaranga kuri abo bayobozi ba Wazalendo hamwe n’abarwanyi babo kugira ngo babashe gutera.

Ngo kwifashisha Wazalendo, wari umugambi “ushyigikiwe n’abayobozi bo hejuru mu gisirikare bari bijeje ko bagomba kugera ku ntsinzi mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka”.

Impuguke zigira ziti “Mu gihe iyi raporo yandikwaga, impande zose zihanganye, zari zararenze ku mahame yo guhagarika imirwano zinjiyemo muri Werurwe 2023”.

Cirimwami abajijwe ku mikoranire ya FARDC na Wazalendo [muri raporo bitwa Volontaires pour la défense de la patrie: VDP: Abakorerabushake biyemeje kurengera igihugu], yasubije impuguke za Loni ko kwifashisha ba Wazalendo, bitari mu “mugambi wa Guverinoma ariko ko byasembuwe n’ubushotoranyi bwa M23”.

Raporo igaragaza kandi imikorere y’umutwe wa M23 mu mayeri yawo ya gisirikare. Bivugwa ko mbere y’ibitero bya Wazalendo mu Ukwakira, uyu mutwe wari ufite intego yo gufata Ikibuga cy’Indege cya Kavumu muri Kivu y’Epfo hamwe n’imijyi irimo Goma na Bukavu.

Ngo muri icyo gihe kandi, M23 yari isoje imyitozo y’amezi atatu yo gutyaza ingabo zayo, yari yatangiye muri Gicurasi muri Tshanzu muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abasirikare b’uyu mutwe bari baratojwe uburyo bashobora kurwanira mu duce tw’imijyi. Itsinda ryihariye mu mirwanire ryashyizweho, riyoborwa na Majoro Mirindi na Colonel Ngabo. Bivugwa ko bombi biciwe mu mirwano yabereye mu gace ka Kilolirwe mu Ukwakira. Nubwo ngo M23 yapfushije abarwanyi, yabashije kugumana ibirindiro byayo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imikoranire ya RDC n’u Burundi ntirasobanuka

Raporo yagarutse kandi ku mikoranire y’Ingabo za RDC n’iz’u Burundi ziri muri Congo. Nyuma y’amezi menshi ashize, M23 yashinje Ingabo z’u Burundi [FNDB] zoherejwe mu butumwa bwa EAC, kuba zaratangiye kurwana ku ruhande rwa Congo, ibintu bihabanye n’ibyagenwaga n’ubutumwa bwazo.

Ingabo z’u Burundi zamaganye ibyo birego inshuro nyinshi.

Na n’ubu imikoranire y’Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ntirasobanuka by’umwihariko kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano mu bya gisirikare.

Aya masezerano avuga ko impande zombi zemeranyije gukomeza ubufatanye bwazo mu bitero bihuriweho bishobora kuba byakwibasira uruhande rumwe cyangwa urundi.

Avuga ko mu gihe “haba habayeho ibitero byibasira uruhande rumwe, urundi rwiteguye gutanga ubufasha”.

Ingabo za Congo zibasiye bikomeye umutwe wa EAC ziwushinja ko nta kintu wabashije gukora mu kurwanya umutwe wa M23. Byatumye Guverinoma ya RDC ihita yihutira gushaka ubufasha ku Burundi, ari nabyo byatumye Ingabo z’u Burundi ziguma muri Congo.

Raporo ya Loni igaragaza ko abasirikare 1070 b’u Burundi bari muri Congo kandi ko barwana bambaye impuzankano ya FARDC. Boherejwe muri icyo gihugu mu ibanga rikomeye guhera mu Ukwakira 2023.

Bivugwa ko bari mu bice bya Sake na Kitchanga kandi ko bagiyeyo binyuranyije n’amahame yagengaga ingabo za EAC.

Aba basirikare bageze muri RDC tariki 21 Nzeri, batwawe n’indege ya Iliouchine y’igisirikare cya Congo. Bahise batangira gufatanya na FARDC hamwe na Wazalendo mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.

Hagati y’itariki ya 21 na 24 Nzeri, iyi ndege y’Ingabo za Congo yakoze ingendo eshanu mu Burundi igwa i Goma. Igisirikare cy’u Burundi cyarabihakanye gusa Raporo ivuga ko Gen Cirimwami ariwe wahaye amabwiriza Ingabo z’u Burundi zari muri Congo bikozwe ku mabwiriza yari akuye ku bayobozi be bakuru mu gisirikare.

IGIHE