Guverinoma y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda nyuma y’iminsi mike icyo gihugu giciye amarenga yo kuyifunga.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.
Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Mu minsi mike ishize bamwe mu banyapolitiki bavugaga ko bitumvikana uko abantu bake bafungisha imipaka y’ibihugu byombi, ndetse ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryari ryatangaje ko rishaka kuganira na FPR riri ku butegetsi mu Rwanda, bagashaka inzira yakemura ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi
ikinyamakuru IGIHE cyandika ko imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda yafunzwe guhera saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.
Ni umwanzuro wafashwe na Guverinoma y’u Burundi icyakora nta tangazo ryashyizwe hanze rivuga impamvu y’iryo funga.
Bamwe mu banyarwanda bagerageje kwambuka bajya i Burundi, yabwiye IGIHE Ko bageragayo bagasubizwa inyuma.
Amakuru yizewe iki kinyamakuru cyabonye ni uko nk’Umupaka wa Ruhwa uhuza Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi n’uruhande rw’u Burundi wafunzwe saa Saba na 15.
Muri ayo masaha hari Abanyarwanda 35 bajyanywe ku mupaka bahabwa uruhande rw’u Rwanda bivugwa ko bafatiwe hakurya yawo.
Kugeza ubu ntibiramenyekana uko Abanyarwanda basanzwe bakorerayo imirimo itandukanye ndetse n’ubucuruzi bari buze kuvayo mu gihe imipaka ifunze.
Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021. Kuva icyo gihe ibihugu byombi byiyemeje kuzahura umubano ariko u Burundi bugatsimbarara ko bukeneye abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bahungiye mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rwerekanaga ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.