Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu Rwanda, naho undi araraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.
Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko abo basirikare bagaragaye mu Rwanda saa saba z’ijoro mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, mu Mudugudu w’Isangano, ku kilometero kirenga uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo mu Karere ka Rubavu.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gafuku mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bavuga ko umusirikare utahise amenyekana yarashwe n’inzego z’umutekano avuye muri Congo mu masaha y’ijoro.
Ku nkengero z’umuhanda mushya wa kaburimbo uhuza Umurenge wa Rugerero na Gisenyi, ni ho hari haryamye umurambo w’umusore w’imyaka ibarirwa hagati ya 20 na 30.
Abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko yarashwe n’inzego z’umutekano mu rukerera ubwo yari azicitse zimaze kumufata yinjiye mu Rwanda avuye muri Congo.
Abaturage bavuga ko nubwo uwo yarashwe, ngo yari kumwe n’abandi bari bitwaje imbunda.
Abo baturage bagize bati “Hari saa kumi n’imwe, twumva urusaku rw’abantu bavuga ngo bamufate. Twabyutse dusanga ni inzego z’umutekano zirimo gushaka umuntu, umwe mu baturanyi bacu yabwiye inzego z’umutekano ko amubonye, bagiye kumushaka twumva amasasu.”
Bakomeza bagira bati “Amakuru twumvise ni uko aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Rubavu ahitwa Rukoko aho barimo banywa inzoga, ariko uwarashwe atoroka inzego z’umutekano ariruka.”
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko abasirikare ba FARDC bafashwe ari Sergeant Mupenda Asman Termite ufite imyaka 30, Corporal Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28, naho undi wa gatatu yarashwe ubwo yageragezaga kurasa ku nzego z’umutekano. Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo ntawakomeretse.
Abo basirikare bari bafite imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazine enye n’amasasu 105, ijaketi irinda uwarashwe gukomereka, ndetse n’amasashi yari arimo urumogi.