“Ushatse ko tunarwana, burya twarwana” Perezida Kagame ku baturanyi baririmba intambara

Perezida  Paul Kagame yakomoje ku myitwarire y’Abaperezida b’Uburundi na DRC bamaze iminsi bamwibasira bakanibasira u Rwanda bemeza ko bashaka kuruhirikira ubutegetsi, ashimangira ko yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uheruka kuvuga ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ni Evariste Ndayishimiye uyobora uburundi, uyu yavuze ko Igihugu ayoboye hamwe n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazakomeza gukora ibishoboka byose bagakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda mu byo yise “kubohora Abanyarwanda.”

Ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yateranye kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, umukuru w’Igihugu yagarutse kuri izo mvugo yise ibitutsi, avuga ko atigeze asubiza ariko ko hari igihe kizagera abazivuga bakamenya amakosa bakoze.

Ati “Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo, ibyo ntabwo byica. Ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye. Nta muntu dushotora, twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza, ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”

Perezida Kagame kandi yagarutse kuri bamwe mu bakomeye bo kuri iyi si bahora bashaka ko ibihugu byo ku isi byose biyoborwa uko bashaka mu byo baba bita ‘Demokarasi’ yavuze ko uko gushaka kuyobora isi kwabo we atabyemera kuko ahanini abo babishishikariza abandi baba bagamije kwikemurira ibibazo bibugarije.

Ati “Isi yose irahangayitse, kimwe no kuri abo batanga amasomo, nabo barahangayitse, hanyuma muri uko guhangayika kwabo bakakubwira gukora ibyo bari guhangana no kugeraho hanyuma bagatangira kukubwira ngo ibyo ni byo kazi ka Demokarasi ariko kuki bitaba n’akazi ka demokarasi mu gihe nanjye ndi guhangana n’iby’iwanjye? Kuki atari bimwe? Ibibazo biri muri demokarasi y’iwawe ni bimwe n’ibiri muri demokarasi y’iwanjye. Ni ibihe bibazo biba byiza ku bindi?”

Akomeza agira ati “Twese kuri iyi si dukwiye kwitoza umwitozo wo kwicisha bugufi, tukamenya ko nta muntu waremye undi. Icyo nakora gusa ni ukubabwira ibi, sinshobora kubahindura ariko iyo bigeze munshingano zanjye aho dushobora kuganira. Kandi niba ushaka imirwano twarwana, ibyo si ikibazo.”

Muri iri jambo rye kandi, umukuru w’u Rwanda yavuze ngo “Twebwe nk’u Rwanda ntabwo ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana nabyo. Dufite ibibazo by’umwihariko. Turi agahungu gato, ubukungu bwacu ntitubifite uko twabwifuza, ni buto, ariko nta bantu baba bato, keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishatse, iyo ubishatse ni ko uba, iyo ibyigize ni ko uba, wigize umuntu ushaka guhora asabiriza uzajye usabiriza, niwigira ikigoryi uzabe ikigoryi. Rwose.”

Ati “Ariko njye ibyo mvuga n’abo mbwira nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka nk’uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu nk’uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu. Kuva ikuzimu ukongera ukaba umuntu ntabwo bipfa kuza gusa, ntabwo ubihabwa n’umuntu, ntawe uza ngo abiguhe, biva mu byo ushaka, biva mu byo ukora.”

Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye mu gihe u Rwanda muri iyi minsi rutorohewe n’Abaturanyi barwo mu Majyepfo no mu Burengerazuba. Abo bombi mu bihe bitandukanye bakunze gutangaza ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda by’umwihariko bagashyira mu majwi perezida warwo bamushinja ko ngo ari we “Kibazo cy’akarere.”

Guverinoma y’u Rwanda ariko ntiyahwemye kwamagana izo mvugo z’Abo bakuru b’Ibihugu izishinja kuba zitubahiriza inzira za Demokarasi no kuba zigamije gukururira abaturage kwanga ubuyobozi bw’u Rwanda.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa DRC ihanganishije umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Leta gifite abafatanyabikorwa benshi bakiyunzeho iri mu bizamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’abo baturanyi barushinja gutera inkunga uwo mutwe wa M23 n’ubwo rudahwema kubihakana.