Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,yagaragaje uburyo abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu ahereye no ku kuba no mu gihe cy’urugamba rwo kukibohora hari abagore barugizemo uruhare.
Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki ya 08 Werurwe aho yagaragaje ko abagore ari ingenzi cyane yamagana bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo guhohotera abagore kimwe n’abashidikanya inkomoko y’Uburenganzira buhabwa abagore.
Bamwe mu bagore bitabiriye ibi birori bagaragaje ko binyuze mu kuba barahawe ijambo kuri ubu bamwe mu ribo biteje imbere ku rwego rushimishije binyuze mu kuba bamwe bari mu nzego zifata ibyemezo, abandi bari mu nzego z’abikorera kandi bafite ibikorwa by’iterambere bifatika byose bakemeza ko babikesha imiyoborere y’u Rwanda yabahaye umwanya ngo bagaragaze ko nabo bashobora kugira icyo bakora.
Perezida Kagame ugereranya umugore n’inkingi y’inzu, yemeza ko umugore ari uwo kubahwa cyane ko afite inshingano zitoroshye zo kwita ku rugo ati “Umugore ni umubyeyi, ndetse urera abana, nari ngiye kuvuga ngo akarera n’abagabo… abagabo ubwo mutureba aha turirarira gusa ariko udafite umugore umufasha akamwubaka, biba ingorane, niyo mpamvu umugore yitwa inkingi y’urugo.”
Akomeza avuga ko no mu “Kubohora iki gihugu abagore bagize uruhare runini, no ku rugamba bari bahari. Nabajya rero bibaza cyangwa bashakisha ngo ariko umugore kumuha uburenganzira bituruka hehe? Ahatumvikana ni hehe se? ubwo ikitumvikana ni iki? Ahubwo icyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza ni ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro, ngo umubuze ibimugenewe ari byo uburenganzira nk’ubwa buri muntu wese.”
Perezida kagame yasobanuye ko kuba umugore agira uruhare mu kubaka umuryango no mu guhindurira abantu imyimvire ari imwe mu mpamvu zituma atagomba no guhezwa mu kubaka igihugu.
Agaruka ku ihohoterwa rikunze kuvugwa hamwe na hamwe rikorewe abagore yavuze ko “Byo ari ugukabya, ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye kuba na rimwe, nta n’ubwo abantu bakwiriye kubyihanganira.”
Yibutsa n’abagore ubwabo ko ibyo badakwiye kubyihanganira ubwabo ko ahubwo abahohotewe baba bakwiye kubigaragaza ati “Hari abagore bamwe bashobora kubyihanganira kubera amateka bakumva ko ikije cyose cyemerwa cyangwa ko iyo umugabo yarakaye cyangwa yabuze ikindi akora aza umujinya wose akawumarira ku mugore. Si amajyambere, ntabwo biri mu muco nyarwanda, byavuye he? Bituruka hehe? Umugabo gukubita umugore? Wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bakagukubita se ahubwo? Ibyo ntibikwiriye kuba na rimwe.”
Mu mwaka wa 2022/2023 hari Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina riza ku isonga mu byaha bigira ingaruka zihariye ku gihugu aho urwo rwego rwagaragaje ko rwakiriye ibirego by’ihoterwa rishingiye ku gitsina 1963.
Bimwe mu bituma abagore bo mu Rwanda bakomeza guhohoterwa n’abagabo babo harimo ibikomoka ku myumvire ya kera aho hari zimwe mu mvugo z’abakuru zagaragazaga ko umugore agomba kwihangana mu gihe akubiswe n’umugabo we zirimo ‘Ni uko zubakwa’, Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, nta nkokokazi ibika isake ihari n’izindi zitacyemewe mu Rwanda.
Haracyagaragara kandi bamwe mu bagabo batarumva neza ihame ry’uburinganire aho bamwe bafata iryo hame nk’irigamije kubakandamiza, hamwe na hamwe kandi hagenda hagaragara bamwe mu bagore nabo bumva ko iryo hame ribaha uburenganzira bwo kutita ku nshingano zabo bigatuma ingo zimwe na zimwe zihoramo amakimbirane ajya anageza ku kwicana hamwe na hamwe.
Byose bigaragaza ko hakenewe ubukangurambaga buhozaho ku mibanire y’abashakanye ndetse n’inshingano za buri wese mu rugo. Aho binaniranye naho hakabaho ko abantu basobanukirwa n’icyo amategeko ateganya abantu bagatandukana mbere yo kuba bakwicana.