Gutora Adhan byahagaritswe mu gihugu hose

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko atari imisigiti 8 yo muri Kigali itemerewe gukora umuhamagaro wa Adhan mu rukerera, ahubwo ngo ni icyemezo kigomba kubahirizwa mu Gihugu hose.

 Ibi iyi Minisiteri ibitangaje nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wari wavuze ko  gutora Adhan hakoreshejwe indangururamajwi mu gitondo bibujijwe ku misigiti 8 yo mu gace kamwe k’inyamirambo muri Nyarugenge no muri Kicukiro ariko yose hamwe ikaba mu ifasi yegeranye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Minisiti w’ubutegetsi bw’ibigihugu Gatabazi JMV yabwiye itangazamakuru rya Leta ko atari imisigiti 8 yo muri Kigali itemerewe gukora umuhamagaro wa Adhan mu rukerera, ahubwo ngo ni icyemezo kigomba kubahirizwa mu Gihugu hose.

Ati “Ntabwo ietegeko rireba imisigiti 8. Itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku rukangura abantu n’ijoro. Ubwo ni 8 bavuze ariko n’ahandi hose byaba bisakuriza abantu n’ijoro bishobora gukangura abantu birahagarikwa, ari imisigiti, ari insengero ari kiliziya ari abakora ubukweari amahoteri . Kandi hari n’ibipimo barabizi ”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari imisigiti 8 gusa abayirimo batumva ko hari uwabibasiye ni ibintu bijyanye n’amategeko kandi nta nubwo ari ukuvuga ngo ibintu ni itegeko ribigenga  ahubwo ni uburenganzira bw’abaturage…Umuntu n tabwo yaba aryamye ngo ajye kumva yumve induru iravuze, inzogera iravuze, yumve ngo ingoma ziravuze ntabwo byakunda, ni uburenganzira bw’abaturage kandi abaturage.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage benshi bagiye bagaragaza ko badasinzira kubera ibikorwa by’amadini n’amatorero mu gitondo, gusa ngo gusenga muri ayo masaha byo ntibyakuweho

Ati “ Benshi bagiye bagaragaza ko badasinzira. Ubundi Inzongera zo mu kiliziya  no guhamagara ko mu bayisilamu ntabwo icyavuyeho ari uko abantu bagomba kujya gusenga mutabivuga uko bitari, ntabwo havanyweho kujya gusenga kuri izo saha , abashaka gusenga kuri izo saha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga batari muri gahunda muhuje.”   

Kuva ku mugoroba wa tariki 14 werurwe 2022, nibwo ku mbuga nkoranyamambaga abayisilamu n’abatari abayisilamu batangiye kwijujutira icyemezo cyo guhagarika umuhamagaro wo kwitabira isengesho wakorwaga hifashishijwe ibyuma birangurura amajwi mu gitondo.

Uko kwijujuta no kwinubira icyo cyemezo byanakomereje kubayisilamu bireba.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash ni abasengera ku misigiti ya Nyamirambo muri Nyarugenge.

Umwe yagize ati “Mu nyungu zabyo rero si uguhamagara gusa ahubwo bigaragaza ko aho hantu iryo hamagara ribereye, buri muntu ahita avuga ati aho hantu hari abisilamu. Umwisilamu rero kuba ahari nabyo ni ishema kuri we. Ariko iyo Adhana icecetse nyine ubwo tuba tuzimiye, tuba dufungishijwe umunwa tuba ducecetse.”

Undi ati “Tugize IMANA tugeze muri iyi Leta niyo leta y’ubumwe twari tubonye ko idukunda, ihuza abantu bose nk’abanyarwanda , ifata abanyarwanda kimwe ariko twahungabanye. Njye nagize ubwoba ko tugiye gusubira aho twari twaravuye.”

N’ubwo ariko abayoboke ba Isilamu bagaragaza uburakari kubera icyo cyemezo, ababakuriye bo barabasaba gutuza.

 Nzanahayo Kasim ni Perezida w’inama y’aba sheikh mu Rwanda.

Ati “Abayisilamu ntabwo tugomba kumera nk’ibyatsi byumye nibyo barasiramo umuriro bikaka. Iyo habayeho akabazo abantu barabanza bakitonda bagashishoza.”

Mu gihe byasaga n’ibikiri urujijo ku ihagarikwa ryo gutora adhana hifashishijwe indangururamajwi Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, wasohoye itangazo rivuga ko imisigiti umunani yo mu mujyi wa Kigali ari yo yakuriweho ubwo buryo kandi nayo ikaba yabibujijwe mu gitondo gusa.

Itangazamakuru ryabajije Sheik Mbarushimana Suleim umujyanama wa Mufti w’u Rwanda uwatanze iryo tegeko n’impamvu yaryo.

Ati “Polisi y’u Rwanda niyo yabisabye y’umujyi wa Kigali,urumva rero icyo gihe abashinzwe iby’umutekano hari igihe badahita bakubwira impamvu ako kanya . Ntabwo impamvu yigeze imenyekana turimo turashaka uburyo bwo kuganira n’abayobozi babishinzwe.”

Icyemezo cyo guhagarika gutora Adhana mu buryo buranguruye ku misigiti, n’inzongera kuri Kiliziya kuri Twitter  Polisi y’u Rwanda yavuze ko Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko bitegeganywa mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 267.

Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.