Kabgayi: Ibitaro byabaye bihagaritse kubaga

Ibitaro bya Kabgayi bimaze amezi abiri bihagaritse serivisi zo kubaga abarwayi, Umuyobozi Mukuru w’Ibi bitaro Dr. Philippe NTEZIRYAYO avuga ko iyi serivisi isigaye mu bitaro by’ababyeyi bananiwe kubyara bayikeneye.

Dr. Philippe NTEZIRYAYO yabwiye itangazamakuru ko bahagaritse serivisi yo kubaga abarwayi bitewe n’inyubako ishaje iyi serivisi yatangirwagamo.

Avuga ko babonye itangiye kwiyasa baterwa impungenge ko ishobora gusenyuka ikaba yakwica abaganga, abarwaza n’abarwayi bayirimo biba ngombwa ko bayihagarika by’agateganyo.

Ati “Kubaga ababyeyi ntibyigeze bihagarara, abo dusanze ko ari ngombwa barabagwa nubwo inyubako yabo ishaje, aho iherereye ni kure y’aho inzu y’imbagwa iherereye.”

Uyu muyobozi avuga ko isoko ryo gusana iyi nyubako yagenewe imbagwa bateganya kuyitanga, ku buryo muri Mutarama umwaka utaha wa 2020, izaba yuzuye hatabayemo imbogamizi.

Dr. Nteziryayo avuga ko abakeneye kubagwa bafite izindi ndwara cyangwa abakomeretse kuri ubu boherezwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK), CHUB cyangwa mu Bitaro by’i Kanombe i Kigali.

Mayor w’Akarere ka Muhanga Jacqueline KAYITARE, avuga ko aho bamenyeye ko iyi nyubako yatangiye gusenyuka, bandikiye Uturere twa Kamonyi na Ruhango dufitemo abarwayi ko ufite ikibazo cyo kubagwa wese bazajya bamwohereza ahandi.

Yagize ati “Mu gihe bategereje gutanga isoko ryo gusana iyi nyubako y’imbagwa twabasabye ko baba bakoresha inyubako nshya ihari kuko isoko rishobora gutinda.”

Mu Gushyingo 2019, inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga zanenze aho abarwayi baherwa serivisi kuko inyubako hafi ya zose zishaje zikaba zikenewe gusenywa hakubakwa izindi nshya zijyanye n’urwego ibi Bitaro bigezeho.

Inzego zavuze ko zigiye gukora Ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo zimwe mu nyubako zitangire kubakwa.

Usibye kuba ibi Bitaro bishaje, Umuyobozi Mukuru wabyo avuga ko bakeneye no kubona ibikoresho bigezweho.

Avuga ko hari Umuryango utari uwa Leta wabemereye kubaha bimwe ariko ubabwira ko ibyo batumije basanze byarakoze, bikaba bitujuje ubuziranenge.

Ibitaro bya Kabgayi byubatswe mu mwaka wa 1937, byakira abarwayi 400 ku munsi barimo abavurwa bagataha n’abandi bacumbikirwa n’Ibitaro.