Ruhango: Wa mukecuru wareze abaganga bamushyize ku miti ya SIDA atayirwaye yatsinzwe

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango, rwagize abere abaganga barezwe n’umukecuru wabashinje kumuha imiti ya virusi itera sida kandi atayirwaye.

Nirere Venantiya yamaze imyaka irenga itatu ari ku miti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida, nyuma biza kugaragara ko atari afite ubwo bwandu.

Ni abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Kizibere giherereye mu murenge wa Mbuye wa karere ka Ruhango.

Uyu mukecuru yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko.

Mu 2013 nibwo Nirere Venansiya, w’imyaka 82 utuye mu murenge wa Mbuye, akarere ka Ruhango, yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Kizibere, giherereye muri uyu murenge, biba ngombwa ko yisuzimisha virusi itera SIDA. Basanga yaranduye, atangira kunywa imiti, amara imyaka itatu kandi ntayo arwaye.

Kuba uyu Nirere adafite Virusi itera SIDA, byemejwe tariki ya mbere z’ukwa Gatanu mu 2017 ariko ntibarekera kumuha imiti, ibintu byakomeje mu gihe cy’iminsi myakumyabiri.

Ibi bintu, uyu mukecuru avuga ko byamugizeho ingaruka, birimo no kurwara umwijima wo mu bwoko bwa C n’ibindi.

Yagize ati “ Naraje mpasanga umukobwa arampima, agarutse ahereza wa wundi urupapuro, arangije arambwira ngo ndwaye SIDA.”

Nirere w’imyaka 82 yakomeje agira ati “ Ko napfushije umuganji (umugabo), akaba yarapfuye naramaze gucura, iyi SIDA naba narayikuye he? Bati ese hari umwana mubana uyirwaye wakwanduza? Nti nawe mfite. Nibwo rero nageze mu rugo ntagira kujya ndwara, nishimagura, mpinduka amaso, nkuka amenyo, dore nakutse atanu. Dore narahindutse.”

Venansiya n’umuryango we, bareze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango Kantengwa Erenestine,Umuyobozi w’ikigo nderabuzima, Nyiramisago Francine wamupimye agasanga afite Virusi itera SIDA na Nyiragaju Vasita wamuhaga imiti.

Hari hashize amezi ane baburana. Kuri uyu wa mbere nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shyingiro gifite, rwemeza ko abaregwa bose ari abere ku cyaha  cyo  guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe, bari bakurikiranyweho.

Ni icyemezo Habinshuti Bonavanture, umwana w’uyu mukecuru avuga ko batishimiye.

Yagize ati “ Icyo twiteguye gukora ni ukujirira, kuko ntabwo bakwicira umuntu, ngo akwicire umubyeyi wakubyaye, hanyuma uryame usinzirire kuko na byo birangiza ubumuntu. Ari ababyumva, ari ababikora, nta kindi wakora uretse kujurira.”

Theogene Nshimiyima

Leave a Reply