Kicukiro: Yishe umwana we w’imyaka 2 nawe ariyahura,yanashakaga kwica umugore we

Mu  Mudugudu wa Mataba mu kagari  ka Kigarama umurenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, haravugwa umugabo  uzwi ku izina rya NSABIMANA Jean Claude wiyahuye  nyuma yo kwica umwana we uri mu kigero cy’imyaka 2.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2019.

Abatuye aho ibyo byabereye bavuga ko uwo mugabo yanashakaga kwica umugore we.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama n’abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko nta kibazo kizwi cyari hagati y’uwo mugabo n’umugore we.

Umwana w’imyaka 12 wo muri uwo muryango yatangaje amagambo ashobora gutuma hakekwa ko hari umwuka mubi mu mibanire yabo.

KNSABIMANA Jean Claude n’umugore we bari bamaze amezi abiri batuye muri uyu mudugudu.

Umwe mu baturanyi yavuze ko yabonaga babanye neza.

Yagize ati”Aha hantu dutuye haba harimo intera. Nabonaga bagenda nkabona babanye neza, byantunguye sinari nzi ko yakora icyo cyaha cyo kwica. “

Kumenya uko byagenze  Kugira ngo Nsabimana Jean Claude afate umugambi wo kwihekura nawe akiyambura ubuzima, ntibyatworoheye kuko abo twabonaga bafite amakuru barimo na Muramu we ntibashimye kugira icyo bavuga.

NTAMUHANGA Tadeyo uri mu baturanye n’uwo muryango akaba ari  mu batabaye bwa mbere yemeye kutubwira uko byagenze.

Ntamuhanga yagize ati”Nasanze umugabo yafashe umuryango we awushyira mu nzu arafunga amaze gufunga abwira umudamu we ngo namuhe icyayi,umudamu aramubwira ati wiriwe unywa inzoga nta sukari mfite yo kuguha ,ati inzoga wanyoye zirahagije.”

 Akomeza agira ati”Umugabo aragenda afata mushipiri aritegura amuturuka inyuma atangira kumuniga umugore atabaza nyir’inzu kuko umugabo yari yafunze ,urufunguzo aruvanamo ni bwo bazanye urundi rufunguzo barafungura,wa mugore warimo arwana nawe aramwinyufura ariruka n’umwana mukuru nawe ariruka noneho umwana muto w’imyaka ibiri agiye gusohoka amukinga akaboko ahita akinga umwana asigara mu nzu ,noneho aragenda aritegura ashaka mushipiri akana ahita akaniga nawe ahita yimanika.”

Bamwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango ndetse n’abaturanye ba wo bavuga ko nta makimbirane yigeze agaragara kuri Nsabimana n’umugore we ku buryo byagera ku rugero rwo kwiyahura no kwihekura.

Umwana w’imyaka 12 nawe wo muri urwo rugo yabwiye itangazamakuru rya Flash uko bari basanzwe babana.

Mu magambo adakurikiranye neza kubera imyaka ye yavuze ibishobora kugaragaza ishusho y’uko se yari abanye na nyina.

Yagize ati”Batonganaga, Papa akaza ati ngo sheri bite?noneho akaza ashaka kumukubita akaza akamujyaho amukubita inshyi, ngo uno mwana ubundi mwazamushubije mu cyaro.”

Hari abaturage basanga ubuyobozi bukwiye kujya bukurikirana bya hafi imibanire y’imiryango, mu rwego rwo kwirinda amahano nk’ayo yo kwica umwana no kwiyahura.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama buvuga ko amakuru bufite ariko ataremezwa n’inzego zibishinzwe ari uko  NSABIMANA Jean Claude wiyahuye akanica umwana we, yari yanyweye ibiyobyabwenge.

Hicumunsi Alex uyobora uwo murenge by’agateganyo asaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye imyitwarire idasanzwe mu miryango.

Yagize atiTurashishikariza abaturage  ko  bajya batanga amakuru y’ahantu hose hagaragaye ikintu kitagenda neza mu baturanyi babo kugira ngo ubuyobozi tube tuzi amakuru tubashe no kugira inama abo bantu no kubikurikirana, kugira ngo tubikumire hakiri kare.”

Umurambo wa NSABIMANA Jean Claude n’umwana we yajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ikorerwe isuzuma.

Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko Nsabimana yavugaga ko umwana yishe atari  uwe, mu gihe uwo yasize w’imyaka 12 nawe yamubyaranye n’umugore utari uwo babanaga kugeza igihe yishyiriye mu kagozi.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply