Mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa kwigira ku mateka mabi yabaye mu Rwanda rukubaka ejo hazaza heza, hari abagaragaza impungege z’imyitwarire mibi ya rumwe mu rubyiruko, ibintu basanga byakoma mu nkokora urugamba rwo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.
Gusa abakurikinanira hafi imyitwarire y’urubyiruko bagaragaza impungenge z’uko hari byinshi birangaza urubyiruko bigatuma rugira imyitwarire mibi.
Mu kiganiro itangazamakuru rya Flash ryagiranye n’umurinzi w’igihango Mutezintare GISIMBA Damas, yatubwiye ko ibikorwa yakoze byo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabikoze ari urubyiruko arifite imyaka 29, ari nabyo byatuma agirwa umurinzi w’Igihango ku rwego rw’igihugu.Gusa ngo iyo yitegereje urubyuriko ry’ubu, aba abona rusa n’ururangaye.
Ati “Urubyiruko rw’ubu ngubu, nsigaye mbona urwinshi rutubaha ababyeyi, simbizi niba ari ukubera amakuba u Rwanda rwanyuzemo ariko usigaye ubona urubyiruko rwarahindutse,kubaha umubyeyi.. oya … ntawe ucyitwa mama, ntawe ucyitwa papa… ni pere, mere, vieux.”
Rumwe mu rubyiruko rwemera ko hari byinshi bituma bagenzi babo bashobora kurangara bakigira ntibindeba kuri gahunda za Leta.Icyakora ngo abigira ntibindeba nibo bake, bagasaba ababyeyi kuba maso bagakebura nabo bageregeza kwigira ntibibindeba.
Jean Claude Ndagijimana ni Umukorerabushake.
Yagize ati “ Hari abibwira y’uko bagezeyo, ikindi hari abagendera ku byo ababyeyi bakoze. Ugasanga wenda avuka kwa meya ariko akumva ko ibyo meya ari gukora nawe ari kumukorera. Numva rero birangaza abantu, hari ibya ‘social media’ bihari, ibintu urubyiruko ruba rurangariyemo, hari no kuba ba ntibindeba.”
Akenshi urubyiruko rutungwa agatoki ko rukunze guhugira mu mikino n’imyidagaduro bigatuma rutagira inyota yo gukurikirana gahunda za Leta ngo runazigiremo uruhare.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance avuga ko kwidagadura ari ngombwa ariko ko ari inshingano za buri wese zo kuba hafi urubyiruko kugirango rugire n’uruhare mubindi bikorwa bigamije iterembere.
Yagize ati “bagomba kwidagadura ariko n’ibindi twe tubona ko babirimo, n’ahangaha kuri uyu munsi nibo benshi baje, bahari, no bikorwa byo gutegura iki gikorwa barimo, bakomereze aho kandi nizo nshingano dufite, gukomeza kubereka inzira nziza bagomba kunyuramo kugira ngo igihugu bacyubake.”
Kuri ubu u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, urubyiruko rusabwa kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kugeza ubu urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rungana na 58% by’abanyarwanda. Ni mu gihe 70% ari urubyiruko rutarengeje imyaka 30.
Daniel HAKIZIMANA