Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kwibuka25: Guverineri Gatabazi agaragaze icyizere urubyiruko rufitiye ubuyobozi n'imana z'Umukuru w'Igihugu - FLASH RADIO&TV

Kwibuka25: Guverineri Gatabazi agaragaze icyizere urubyiruko rufitiye ubuyobozi n’imana z’Umukuru w’Igihugu

Kuri iki cyumweru, Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Rusiga mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi  ibaye mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko batuye mu murenge wa Rusiga ho mu karere ka Rulindo baravuga ko bigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo  aho gukoresha imbaraga mu gusenya igihugu bakazikoresha mu kucyubaka.

Mu gihe urubyiruko rwo muri uyu murenge ruvuga ko imbaraga rufite ruzazikoresha rwubaka igihugu , Umuyobozi w’uyu murenge  wa Rusiga Mahoro Theresphore yavuze hari ingamba zikomeye zafashwe.

Yagize ati ”Twafashe ingamba zo guhuriza urubyiruko hamwe kugira ngo rutishora mu macakubiri.”

Mu gihe cy’iminsi ijana u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, Jean Marie Vianney Gatabazi uyobora Intara y’Amajyaruguru avuga ko kwitabira ibiganiro byitezweho umusaruro mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Urubyiruko rwo mu Ttara y’Amajyaruguru rukora ibikorwa byinshi birimo gusukura inzibutso za Jenoside zo muri aka karere ndetse bakagira n’ubwitabire mu biganiro biba biteganyijwe mu midugudu, bityo nkabona ko turi gutera intambwe ishimishije.”

Izindi nama zihabwa abaturage bo muri aka karere ka Rulindo ni ugukomeza gukorera hamwe hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yanabaye intandaro y’iyakorewe abatutsi mu 1994.

AGAHOZO Amiella