UMUHERWE BILL GATES ARI MU RWANDA

Umunyamerika Bill Gates ari mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije kureba uburyo igihugu cyateje imbere urwego rw’ubuzima n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Gates yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi, ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

Uru ruganda, rwatangiye gukora mu mwaka wa 2025, rufite ubushobozi bwo gukora hagati y’inshinge ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi, ndetse rumaze kohereza umusaruro warwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika binyuze muri UNICEF.

Biteganyijwe kandi ko agomba gusura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse agahura n’umujyanama w’ubuzima, mu rwego rwo kumenya uko serivisi z’ubuvuzi zitangirwa abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu no kureba uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gukumira indwara no gukurikirana abarwayi.

Bill Gates yavuze ko amasomo yavuye mu cyorezo cya COVID-19 yerekanye ko Afurika ikeneye kongera ubushobozi bwayo mu gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi aho gukomeza kubishingira ku biva hanze y’umugabane.

Yagaragaje ko inganda nk’urwa TKMD zifasha mu kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye, guhanga imirimo no kongerera ibihugu ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Gates yari yashimye intambwe igihugu cyagezeho mu rwego rw’ubuzima, agaragaza ko ishoramari ryakozwe mu buvuzi bw’ibanze, mu bajyanama b’ubuzima no mu nzego z’ubuzima ryagize uruhare mu kugabanya cyane impfu z’abana bato n’iz’abagore bapfa babyara.

Uruzinduko rwe ruranibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) mu rwego rw’ubuzima.

Bill Gates biciye mu muryango we wa Gates Foundation asanzwe ashyigikira gahunda ya Horizon1000  yatangijwe ku bufatanye na OpenAI, igamije kugeza ibikoresho bikoresha AI ku bigo nderabuzima 1.000 byo muri Afurika bitarenze mu 2028.

Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizafasha abakozi bo mu rwego rw’ubuzima gutanga serivisi zihuse kandi zishingiye ku makuru yizewe.

Uru ruzinduko ruje kandi nyuma y’uko Gates Foundation itangaje gahunda yo gushora miliyari 200 z’Amadolari ya Amerika mu myaka 20 iri imbere, aho igice kinini cy’ayo mafaranga kizifashishwa mu mishinga igamije guteza imbere Afurika, cyane cyane mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.