Édouard Balladur, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa akaba n’umwe mu banyapolitiki bakomeye , yitabye Imana ku wa mbere tariki ya 31 Kanama 2026, i Paris, afite imyaka 97.
Umuryango we ni we watangaje urupfu rwe, uvuga ko Balladur yapfiriye i Paris. Yatangaje kandi ko misa yo kumusezeraho izaba mu muryango we gusa, nta bandi bazaba bayitumiwemo.
Balladur yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri politiki y’u Bufaransa no mu mateka ya Repubulika ya Gatanu, aho yamaze imyaka isaga 50 mu buzima bwa politiki bw’igihugu.
Édouard Balladur yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva muri Werurwe 1993 kugeza muri Gicurasi 1995, ku butegetsi bwa Perezida François Mitterrand wari mu ishyaka ry’Abasosiyalisiti.
Icyo gihe u Bufaransa bwari mu gihe kizwi nka cohabitation, aho Perezida n’umukuru wa Guverinoma bakomoka mu mashyaka atandukanye.
Mu gihe yari Minisitiri w’Intebe, Balladur yibanze ku ivugurura ry’ubukungu n’imari. Guverinoma ye yashyize mu bikorwa gahunda nini yo kwegurira abikorera imwe mu mitungo y’igihugu, harimo ibigo bikomeye nka Société Générale, Paribas ndetse na TF1. Yanagize uruhare mu ivugurura ry’imisanzu n’amategeko agenga abageze mu zabukuru mu 1993.
Mu mateka ya Balladur, kimwe mu bintu byamugize umuntu w’ingenzi muri politiki y’u Bufaransa ni umubano we na Jacques Chirac.
Aba bagabo bombi bari bamaze imyaka myinshi bakorana muri politiki, Chirac akaba yarigeze kuvuga ko ari “inshuti y’imyaka 30”.

