RPF Ntiyifuza ko hari umunyarwanda wabura igihugu:Ubuhamya bwa minisitiri Kabarebe watijwe umubyeyi ngo abashe kwiga kubera ubuhunzi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko agahinda abagize FPR – Inkotanyi bagize kubera ubuhunzi ariko kashibutsemo ubushake bwo kwifuriza Abanyarwanda bose kugira igihugu bibonamo kuko aribwo burenganzira buruta ubundi.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko umubare munini w’ababohoye igihugu bari baravukijwe igihugu, ariko bo ntibifuza ko ubuzima banyuzemo abandi Banyarwanda babubamo.

Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 16 rya Unity Club – Intwararumuri.

Ati “Uzi kumara imyaka yose nta gihugu ufite? Iyo ukibonye rero ukabona n’Abanyarwanda uba wumva wabifuriza igihugu. Buriya kujya gucyura impunzi muri Congo zigeze muri miliyoni eshatu, Loni yarananiwe iri aho ibeshya ahubwo ishaka ngo bagumeyo kuko babacuruza mu bijyanye n’imfashanyo, nta kindi FPR yabikoreye ni uko bumvaga nta muntu ukwiriye kubura gihugu.”

Aheruye ku buzima bwe bwite, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko mu buhunzi yabayeho mu buzima bukomeye kugeza n’aho Se aha undi mugabo inka kugira ngo yemere kwitwa umubyeyi we abone uko yiga kaminuza.

Ati “Bamwe muri twe twabaye impunzi inshuro nyinshi cyane, uzi kuba impunzi inshuro nyinshi? Njyewe navutse ndi impunzi, mvukira mu buhunzi nitwa impunzi, nagiye kujya muri kaminuza data atanga inka ku mugabo witwaga Bijongombwa w’Umuhima kugira ngo ansinyire ko ariwe data, njya muri kaminuza.”

Yagaragaje kandi ko nk’impunzi we n’abandi bakomeje gusiragizwa kugeza ubwo mu 1982 batashye mu Rwandana ariko Perezida Habyarimana abakira avuga ko ari impunzi z’Abanya-Uganda.

Ati “Mu 1982 Uganda iratwirukana ngo turi impunzi tuza mu Rwanda, tugeze mu Rwanda, Habyarimana aradufata adushyira hariya Kibondo ngo turi impunzi z’Abagande, nyuma Museveni afashe Uganda abantu bacu basubira muri Uganda nk’impunzi z’Abanyarwanda, FPR ifashe ubutegetsi mu 1994 bava muri Uganda nk’impunzi zitahutse.”

Gen Kabarebe yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bugenda bushira ariko hasigaye hari abantu bitwikira ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu nyamara bashaka gucamo Abanyarwanda ibice.

Ati “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ruzagumaho, kubaka Ubunyarwanda ni urugendo ruzagumaho, Madamu Jeannette Kagame yabivuze ngo tugomba kubishyira muri ADN yacu ni ukubishyira mu maraso no mu musokoro tukajya tubihererekanya.”

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya ubwenge bakirinda aba bantu cyane ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubana.

Ati “Abanyarwanda erega nta n’amahitamo mufite, muri igihugu gito cyane kizengurutswe n’ibihugu byinshi, umutungo kamere dufite ntabwo ari mwinshi cyane ni muke. Ikindi turi benshi miliyoni 13, turi igihugu cya kane ku Isi mu kugira ubucucike buri hejuru.”

“Ikindi amateka yacu ntabwo ari meza. Mu karere buri muntu wese hano utarahunze afite umuvandimwe we wahunze, utarahunze mu 1959, yahunze mu 1994, ku bw’ibyo Akarere twarakayogoje, twagateye akajagari, baraturambiwe, ni ukuvuga ko turyanye hagati yacu ntitugifite n’aho kwihindira, bivuze ko tugomba kubana uko byagenda kose.”

“Nta handi dufite ho kujya, ubu ni nde wakongera guhungira muri Uganda, bamwakira gute? Ni nde wakongera guhungira i Burundi, wakwakirwa na nde? Ni nde wahungira muri Congo? Murebe ibiriyo, ni ukuvuga ko tugomba kuba hano. Niba tugomba kuba hano tugomba kubana neza, nta mahitamo na make dufite.”

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko nta gikwiriye kuba gitandukanye Abanyarwanda kuko bafite byinshi basangiye birimo n’ururimi.