Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ku bufatanye bwa Afurika na Turukiya ibaye ku nshuro ya 3 yabereye muri Congress Center ya Istanbul.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika bitabiriye iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya 17-18 Ukuboza 2021.
Uyu munsi ibiganiro biri kwibanda ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yari yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Turkey , Recep Tayyip Erdoğan.
Bombi baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy’u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.
Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, inganda na siporo.
Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n’abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.
Mu 2019, ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na Turikiya yari miliyoni 32,4$, mu gihe mu 2020, ibihugu byombi byakoranye ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni $81.
Imibare y’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko icyo gihe ishoramari ry’Abanya-Turikiya mu Rwanda ryarengaga miliyoni 400$ ndetse Turikiya yari yihariye 13% by’ishoramari ryakozwe mu Rwanda riturutse mu mahanga.
Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’umutekano kuko muri Werurwe 2020 Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Turikiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu kubaka ubushobozi.
Ni igikorwa cyabaye ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Turikiya ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi y’iki gihugu, Dr Mehmet Aktas.
Mu 2015 kandi Leta y’u Rwanda n’iya Turikiya, i Ankara, zasinyanye amasezerano ashimangira ubufatanye, icyo gihe kandi Polisi zasinye ay’ubufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, amahugurwa y’umutwe udasanzwe wa Polisi (Special Forces) ndetse no guhugura abapolisi bazahugura abandi.