Imirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore ntihabwa agaciro- Ubushakashatsi

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko hirya no hino mu gihugu, Abagore bakomeje kudindizwa no guharirwa bonyine imirimo yo mu rugo, ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu.

Hashize igihe imiryango iharanira uburengenzi bwa muntu  igaragaza ko abagore hirya no hino bakomeje kudindizwa no guharirwa imirimo yo murugo, ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu.

Anatole Uwiragiye ni umukozi w’Umuryango Mpuzamhanga Action AID uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene.

Yagize ati“Ubu ngubu muri kiriya kigo cy’ubushakashatsi mu gihugu kigaragaza ko byibura umugore w’umunyarwandakazi akoresha amasaha makumyabiri n’arindwi mu cyumweru, ari amasaha ane ku munsi umugore akoresha kuri iyo mirimo ,ariko ku bagabo ugasanga ni amasaha abiri.”

Bamwe mu baturage nabo basanga imvune ziba mu mirimo yo murugo, bikwiye ko abashakanye bayifatanya.

Umwe yagize ati“Harimo guteka, kujya gushaka inkwi, kujya kuvoma amazi, gutashya inkwi, kumesa, no gukora isuku mu rugo, iyo yose ni imirimo usanga abagore bakora, abagabo bakababaza ngo wakoze iki? Kuko buriya nko gufura mu ma hotel umugabo arafura agahembwa, ariko umugore ntibibarwa kandi igihe ni amafaranga.”

Mugenzi we ati “Ukuntu abagore n’abagabo bakwiye gufatanya niba umugore atetsee umwana ari kurira, umugabo yagakwiye kuba ari gushaka inkwi cyangwa ari gucana mu ziko, ikindi bagomba kwiyegereza bya bindi bituma imirimo igabanuka, birimo kwiyegereza amazi bakagira bya bigega bifata amazi.”

Kuba kuva cyera imirimo yo murugo yarakorwaga n’abagore cyangwa abakobwa, nibyo bituma na n’ubu bisa n’ibikigora bamwe mu bagabo kumva ko bakwiye kuyifatanya n’abagore babo.

Gusa ngo uko byagenda kosa abagabo bakwiye kwigishwa, bahindura imyumvire n’ubwo byafata igihe kinini.

Umwe ati“Ibi bintu by’impinduka mu gusaranganya iirimo hagati y’abagize umuryango ariko nanone si abagize umuryango gusa bayifatanya, kuko ifata igihe  n’iyo umugabo n’umugore bayifatanya n’abana babo, bakayikora nk’rugero nk’amazi atigijwe hafi biragoye.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, ivuga ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo, ari ikibazo ku iterambere ry’abagore.

Silas Ngayaboshya ni Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Uburinganire no Kongerera Abagore Ubushobozi muri Migeprof.

Yagize ati “Politiki nshya ivuguruye y’uburinganire nk’uko yemejwe n’inama y’abaminisitiri mu kwezi kwa kabiri 2021, ivuga neza ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi itishyurwa, ari ikibazo ku iterambere ry’abagore ari ikibazo ku iterambere ku burenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ryabwo.”

Ubushakashatsi bwakozwe  n’Umuryango Action AID Rwanda,  bugaragza ko abagore bo mucyaro aribo badindizwa cyane no guhugira mu mirimo yo mu rugo, ntibabone uko bajya muyindi mirimo yinjiza amafaranga.

 Nk’ubu abagore bo mucyaro bamara amasaha 6 muri iyo mirimo, mugihe Umugabo wo mu cyaro we ayikora amasaha 2.

Daniel Hakizimana