Ubucuruzi bwo kuri interineti buracyafatwa nk’ubw’abifite

Hari bamwe mu baturage bavuga ko ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga burimo kubafasha muri ibi bihe by’ibyorezo cya Covid-19, ariko hari n’abandi bavuga ko batarasobanukirwa uko bukorwamo kuko batekereza ko bukoreshwa n’abifite gusa.

Ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga ni ubucuruzi bukorwamo mu buryo bushya, abanyarwanda batari basanzwe bamenyereye.

Uko iminsi iza bigaragara ko kugura cyangwa kugurisha kuri interineti bikenewe, kuko igihe n’umwanya bigenda bigabanuka ku bantu, kandi nibyo bakeneye bikomeza kwiyongera.

Gusa nubwo ubu buryo bukenewe kandi burimo gukoreshwa mu Rwanda, mu bitekerezo by’abaturage birumvikana ko bataramenya uko ubu buryo bukoreshwa, ndetse ko ari  n’uburyo bw’abifite gusa abandi ntacyo byabafasha.

Umwe ati “Ku giti cyanjye mbona ikoranabuhanga ari ingirakamaro, kuko mbona ritugezaho ibintu mu buryo bworoshye cyane cyane muri ibi bihe bya covid.”

Undi yungamo ati “Kuba wenda wavuga ngo namenya iby’ikoranabuhanga kandi ku munsi nkorera igihumbi, sinajya kugitumizamo ibiryo kuri vuba vuba ngo bikunde, kubera ubushobozi bucye. Rero twe tubona ari nk’iby’abifite bitari iby’abaturage bose.”

Abakora muri ubu bucuruzi bavuga ko ugereranyije n’ibihe byabanje, hari abantu bamaze kubyitabira nubwo hakiri urugendo.

 Mucyo Sandrine ukora muri OLADO business ati ”Kuri ubu aho bigeze bumaze kumenyekna, kuko mubihe bya Ccovid-19 abantu babonye ko byose bishoboka, bakajya bagura online n’ubu birakomeza. Gusa mbere abantu ntabwo babyiyumvishaga na gato.”

Patrick Cyuzuzo ati “Imbuga zikorera online ziba zizewe kuko inzego za leta ziba zizi, kandi zizikurikirana. Rrero abantu bakwiye gushira impungenge ahubwo bakitabira kuzikoresha.”

Urugaga rw’abikorera biciye mu ikoranabuhanga ruvuga ko kugira ngo ubu bucuruzi bumenyekane, hakwiye kubikangurira abaturage kandi bakigishwa ko bwizewe.

Ntare Alex ni umuyobozxi w’uru rugaga ati “Ni ukuvuga ko kugira ngo iki cyizere kizamuke, ni ukugira ubufatanye, haba abasakazamakuru, inzego za leta zitandukanye n’abandi bamaze gukoresha ubu buryo. Abaturage bumve ko ikoranabuhanga ribafasha kwihutisha akazi ,no kongera umwanya wabo.”

Kuba hari abaturage bavuga ko ubucuruzi bw’ikoranabuhanga ari ubw’abantu bifite gusa, aya makuru yamaganwa n’ababukoresha kuko ku mafaranga ufite nibyo wifuza bishoboka.

Ni uburyo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula amaze iminsi akanguriye abahinzi n’aborozi kubukoresha mu byo bakenera bakora ibi bikorwa, ndetse no kugeza umusaruro wabo ku isoko, ibyumvikana ko ari uburyo bw’abaturage bose.

Yvette umutesi