Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye mu buryo budasanzwe, aho mbere y’uko umupira uterwa bwa mbere habanje ibirori bikomeye byahurije hamwe umuziki, umuco n’imyidagaduro ku rwego rw’Isi. Uyu mwaka, ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa, ntabwo habaye umuhango umwe wo gufungura irushanwa, ahubwo habaye imihango itatu itandukanye yabereye mu bihugu bitatu byakiriye iri rushanwa: Mexico, Canada n’ Amerika.
Ibirori byatangiriye muri Mexico City kuri stade ya Estadio Azteca, aho ibihumbi by’abafana byari byamaze kuzura iyi stade ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Abahanzi bakomeye ku Isi bayoboye imyidagaduro barimo Shakira na Burna Boy, banaririmba indirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi ya 2026 yiswe “Dai Dai”.
Mu gutungurwa kwa benshi, FIFA yashyize imbere igitekerezo cyo guhuza ibihugu bitatu binyuze mu birori bifite insanganyamatsiko imwe ariko buri gihugu kikagaragaza umwihariko wacyo.
Muri Mexico hagaragajwe umuco waho binyuze mu mbyino n’imyambaro gakondo; muri Canada hateguwe ibirori byibanze ku bumwe n’umuco w’icyo gihugu; naho muri Amerika hategurwa igitaramo kinini cyahuje amazina akomeye mu muziki.
Mu birori byo muri Amerika byabereye i Los Angeles, hateganyijwe abahanzi barimo Katy Perry, Anitta, Rema ndetse na Lisa, mu gihe muri Canada ibirori byari biyobowe na Alanis Morissette na Michael Bublé.
Iri rushanwa rya 2026 ni ryo rinini kurusha andi yose yabayeho kuko ryitabiriwe n’amakipe 48 ndetse rikazakinwamo imikino 104 ,ibintu bitigeze bibaho mbere. FIFA yavuze ko iyi miterere mishya y’ibirori byo gufungura yari igamije gutanga ishusho y’uko Igikombe cy’Isi kitakiri irushanwa gusa, ahubwo cyahindutse igitaramo cy’Isi yose gihuza siporo, umuco n’imyidagaduro.








