Ishimwe Claude agiye gusifura ‘derby’ ya Rayon Sports na APR FC

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Ishimwe Claude bakunda kwita Cyucyuri, yagiriwe icyizere cyo kuzasifura ‘derby ya Rayon Sports na APR FC, nyuma y’igihe kingana n’umwaka adasifura uyu mukino, uzaba uba ku nshuro yayo ya 90 kuva aya makipe abayeho, ukazaba mu mpera z’iki cyumweru.

Ni umukino ukomeye w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2018, aho aya makipe azahura ahanganiye amanota 3 ashobora kuzerekena aho igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka kizerekeza.

Ishimwe Claude (Cyucyuri) yaherukaga gusifura iyi derby umwaka ushize mu gikombe cy’Agaciro, umukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC 1-0 ikayitwara iki gikombe ari nawe Cyucyuri yahayemo Herve Rugwiro ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Niyonzima Sefu.

Uyu mukino Ishimwe Claude azawusifura ari mu kibuga hagati, mu gihe azafatanya na Bwiriza Nonati na Mutuyimana Dieudonné ku mpande naho umusifuzi wa kane azaba ari Hakizimana Louis bita Loup, uri ku rutonde rw’abazasifura igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu kwezi Kamena uyu mwaka.

Uyu mukino Rayon Sports izakiramo APR FC, kuri iyi nshuro iwinjiyemo yifuza kuwutsinda uko byagenda kose, kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC yicaye ku mwanya wa mbere.

Ni nako kandi APR FC yifuza kuwutsinda, kugira ngo ikomeze kwanikira Rayon Sports kuko kuri ubu iyirusha amanota atandatu.

Uyu mukino nk’uko bisanzwe, uzaba ukomeye ku mpande zombi ariko kuri iyi nshuro uzakomezwa n’uko APR FC iwutsinze yatangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe mu gihe Rayon Sports yawutsinda, yasigara irushwa amanota atatu na APR FC, bishobora no kuyiha amahirwe yo kuba yatwara igikombe.

Ibiciro byo kwinjira muri stade kuri uyu mukino nabyo byahanitswe, mu gihe uyu uba ari umukino witezweho kurebwa n’abantu benshi, kwinjira kuri uyu mukino ni; ibihumbi 20 muri V.VIP, ibihumbi 15 muri VIP A, ibihumbi 10 muri VIP B, ibihumbi 5 mu ntebe z’umuhondo n’ibihumbi 2 ahasanzwe hose.

Peter Uwiringiyimana

REBA IMYITOZO YA RAYON SPORT MBERE Y’UMUKINO

Leave a Reply