Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria no muri Afurika, Davido, yatangaje ko afite gahunda yo kongera gutunga ku buryo bwuzuye uburenganzira bw’indirimbo ze (masters) buri mu maboko ya Sony Music mbere y’uko asezera burundu mu muziki.
Davido yabigarutseho mu kiganiro cyitwa The Long Form Podcast, aho yavuze ko nubwo amasezerano afitanye na Sony Music ari meza, ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ku muhanzi ari ugutunga ibikorwa bye bya muzika.
Yagize ati:“Mfite amasezerano meza ya muzika. Ariko ikintu cy’ingenzi ni ugutunga ibikorwa byawe. Vuba ndateganya kwisubiza masters zanjye muri Sony.”
Mu rwego rwa muzika, masters ni uburenganzira ku majwi y’umwimerere y’indirimbo. Ubutunzi nk’ubu butuma nyirabwo akomeza kubona amafaranga aturuka ku gucurangwa kw’indirimbo, kuzishyira muri filime, amatangazo cyangwa ku mbuga zicuruza umuziki. Ni yo mpamvu abahanzi benshi ku Isi baharanira gutunga masters zabo.
Davido yavuze ko impamvu nyamukuru imutera gushaka kwisubiza ubu burenganzira ari ugushakira abana be ejo hazaza heza. Yavuze ko naramuka abibonye, azagenera buri mwana we indirimbo cyangwa igice cy’umuziki we kugira ngo bakomeze kubona amafaranga aturuka kuri yo n’igihe azaba yarasezeye ku muziki.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats yanasabye abahanzi kwita ku ruhande rw’ubucuruzi rwa muzika yabo, aho kwibanda gusa ku gukora indirimbo. Yavuze ko gutunga ibikorwa byawe ari kimwe mu bintu bifasha umuhanzi kubaka umutungo urambye.
Davido yatangiye gukorana na Sony Music mu mwaka wa 2016, asinya amasezerano mpuzamahanga yamufashije gukomeza kwagura izina rye ku rwego rw’Isi. Nyuma yaho yakomeje kongera ubufatanye n’iyo sosiyete ndetse no mu 2023 yongera amasezerano yo gukorana na yo.
Icyifuzo cya Davido cyo kongera gutunga masters ze cyiyongereye ku rugendo rw’abahanzi benshi ku Isi bakomeje gushaka kugenzura no gutunga ibikorwa byabo bya muzika, kugira ngo inyungu zituruka ku bihangano byabo zikomeze kubafasha ndetse zifashe n’imiryango yabo mu gihe kiri imbere.

