Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yayoboye inama yagutse ya Biro Politiki yabereye muri Intare Conference Arena, ihuza abarenga 2,000 barimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abahagarariye amashyaka ya politiki ndetse n’abahagarariye urubyiruko n’abagize imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Mu butumwa yatanze muri iyo nama, Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kudaheranwa n’ibyagezweho ahubwo bakajya bahora bibaza aho bageze mu kuzuza inshingano bihaye no mu kubahiriza indangagaciro biyemeje gukorera igihugu.
Yagize ati: “Wibaze ikibazo cy’aho tugeze bijyanye n’inshingano twihaye.” Ni ubutumwa bwibanze ku gushimangira ko iterambere ry’u Rwanda rikwiye guhora rishingiye ku kwisuzuma, kubazwa inshingano no gukosora ibitagenda neza.
Perezida Kagame yavuze ko buri muyobozi akwiriye guhora asuzuma umusaruro atanga n’uruhare rwe mu gukemura ibibazo by’abaturage, agaragaza ko inshingano z’ubuyobozi zidasaba amagambo menshi ahubwo zisaba ibikorwa bifatika n’ubunyangamugayo.
Yashimangiye kandi ko FPR Inkotanyi ikomeje kubakira ku muco wo kwigira, gukorera hamwe no gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda, asaba abayobozi kutirara ahubwo bagakomeza guharanira serivisi zinoze n’iterambere rirambye.
Iyi nama yagutse ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, aho abayitabiriye baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu n’inshingano za buri rwego mu gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’iterambere.

