Urukiko rwa Kenya rwanze guha Abarasta uburenganzira bwo kunywa urumogi ku mpamvu z’idini, nyuma y’uko abagize iri tsinda ryitwara nk’idini basabye ko amategeko y’igihugu agenga ibiyobyabwenge ashingiye ku butegetsi bw’Abongereza atabakoraho.
Bavuze ko kigomba kurindwa hakurikijwe uburenganzira bwabo bushingiye ku itegeko nshinga bwo kwisanzura kw’idini nk’uko inkuru dukesha DW ivuga.
Urukiko rwafashe icyemezo ki?
Urukiko Rukuru rwa Kenya i Nairobi rwavuze ko uyu muryango utagaragaje mu rubanza ko urumogi ari igice cy’ingenzi mu idini ryabo, bityo rubima uburenganzira bwo kutagengwa n’amategeko ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yo muri icyo gihugu

