Bugesera-Ntarama: Bahangayikishijwe n’abajura bitwaza intwaro gakondo

Hari abatuye n’abakorera mu mu Kagali ka Cyugaro, mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, bavuga ko   bahangayikishijwe n’ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi bakorerwa  n’abitwaje intwaro gakondo.

Ubwo bugizi bwa nabi n’ubwambuzi ngo bwibasira by’umwihariko abanyura mu muhanda uva mu ku Murenge wa Ntarama, ugana ku muhanda ujya Nyarunazi ahazwi nko kw’ipironi.

Ubuhamya bw’ibyabaye ku mu motari, mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2022, ni urugero rumwe rw’ubwo bugizi bwa nabi buvugwa muri ako gace.

Uyu mumotari yarasagariwe, aza gutabarwa atarashiramo umwuka, nk’uko ababyiboneye babivuga.

Umwe ati “Ubugizi bwa nabi buhari buri gukorerwa abamotari. Umumotari azamukana umugenzi, akaba azi ngo amujyanye aho amubwiye, yagaruka akagirirwa nabi. Mushobora no guhura ugasanga ni umuntu nkawe ariko utazi ko ari bukugirire nabi. Ubwo rero uri guhindukira cyangwa se urimo utaha.”

Mugenzi we ati “Noneho cyane cyane nk’aha, bamaze iminsi hari undi muntu bashatse kuhamburira moto, n’uwo bashatse kuyambura nimugoroba. No mu minsi yashize hari umugabo w’umusirikare bahakiye telefone.”

Undi ati “Kuzamuka uyu muhanda nta mutekano numwe uhari, aha hose ntawo. Noneho twumva ngo bahafatiye umumotari baramwica, tuhageze dusanga rwose arahari. Njye naje nk’umuntu utabaye nk’abandi.”

Undi muturage ati “Hano ku ipironi cyane cyane niho hari ubugizi bwa nabi ,guhera nka saa Mbili, saa Tatu za n’ijoro ntabwo waca muri iri shyamba. Ufite igare, ufite telephone babireba nyumenya aho baturutse.”

Aba baturage batakambira inzego z’umutekano kugira icyo zikora kuri ubwo bugizi bwa nabi.

Umwe ati “Turifuza ko ubuyobozi butumenyera umutekano apana apana agatekano. Turabizi ko ingabo na polisi bashoboye nibiba na ngombwa nabo babizemo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamudun Twizerimana, avuga ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Ati “Nta makuru nari mbifiteho, navugana n’ubuyobozi bwa polisi ya hariya, tugakurikirana. Ubugizi bwa nabi ntabwo twakwemera ko buba ku bantu, hari nk’itsinda ry’abantu rizwi iva ahantu runaka igakora ibikorwa bibi, bayihiga ikajya ahandi. Bagomba gufata na Polisi bagatanga amakuru ku gihe niba hari ikintu babonye kibangamiye umutekano bikamenywa hakiri kare tugafatanya kugikumira no kukirwanya.”

Ntabwo ari mu murenge wa Ntarama honyine muri Bugeser havugwa ubugizi bwa nabi nk’ubw kuko no muri  Musenyi naho buravugwa

Ali Gilbert Dunia