Abafatanyabikorwa mu nzego z’ubuzima n’iterambere baturutse hirya no hino ku Isi, barahurira mu Rwanda uhereye kuri uyu wa 5 kugeza ku wa 8 Werurwe, mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuzima muri Afurika (The Africa Health International Conference Agenda: AHAIC) izaba ibaye ku nshuro ya gatanu.
Ikijyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, Amref Health Africa, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubugenzuzi no gukumira indwara (Africa CDC).
Abayobozi bakuru ku mugabane wa Afurika, abanyepolitiki, abashakashatsi, abashyiraho za politiki na sosiyete sivile nibo bazayitabira.
Ibiganiro bizibanda ku gushaka icyakorwa mu kwinjiza iby’imihindagurikire y’ibihe muri politiki z’ubuzima.
Umuyobozi mukuru wa Amref Health Africa, Dr Githinji Gitahi, yavuze ko bizaba ari ubwa mbere inama mpuzamahanga ku buzima muri Afurika yibanda ku mihindagurikire y’ibihe nka kimwe mu by’ishingiro mu buzima.
Yagize ati “Tuzi neza ko imihindagurikire y’ibihe n’ubuzima ari ibintu bidashobora gutandukanywa nyamara hashize imyaka myinshi bifatwa nk’ibintu bibiri bidafite aho bihuriye.”
“Mu nama ya AHAIC 2023, tuzarebera hamwe izi nsanganyamatsiko hibandwa ku bijyanye n’ubwiyongere bw’ubushyuhe ku isi, kwitegura guhangana n’ibyorezo, ukwihaza mu biribwa n’imirire, guhanga udushya, ubushakashatsi n’iterambere, uburinganire n’amakimbirane.”
AHAIC 2023 ije mu gihe abayobozi ba Afurika bongeye guhamagarirwa kugira icyo bakora mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ingaruka zayo zikomeje kugira ubukana kuri uyu mugabane.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo ibura ry’ibiribwa, kutabona amazi meza n’indwara za hato na hato.
Mu gihe isi yegereje igihe ntarengwa cyo kugera ku ntego z’iterambere rirambye bitarenze umwaka wa 2030, abayobozi ba Afurika muri iyi nama bazatanga ubutumwa bukangurira sosiyete gushyira imbaraga mu nshingano n’uruhare rwayo mu kurandura ubukene no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza hamwe no kubungabunga umubumbe.
Abazitabira inama kandi bazakora ubuvugizi ku kongera imbaraga mu bikorwa bigenewe gukemura ibibazo by’ubuzima n’imihindagurikire y’ibihe mu gihe isi iri gusohoka mu cyorezo cya Covid-19 yamazemo imyaka itatu.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Africa CDC, Dr Ahmed Ogwell Ouma, yavuze ko nubwo hari icyizere ko isi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo bishobora kuyibasira mu gihe kizaza bidashoboka mu gihe bitaba byiteguwe hakiri kare.
Ati “Ni ngombwa ko duhurira hamwe tugashaka ibisubizo by’ibibazo bya none n’iby’ahazaza mu gihe tugifite uburyo. Hamwe n’ibihugu binyamuryango n’abafatanyabikorwa nka Amref, Africa CDC izakomeza gushyira mu bikorwa gahunda nshya igena umutekano mu by’ubuzima muri Afurika.”
Inama ya AHAIC 2023, izatangirana na Marathon yo ku wa 5 Werurwe izahura na Siporo Rusange mu Mujyi wa Kigali iba buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya indwara zitandura mu batuye umujyi no kubungabunga ibidukikije.
Iyi gahunda izakurikirwa n’ibiganiro, inama zo ku rwego rwo hejuru n’amahugurwa bizaba kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Werurwe.