Kimironko:  Barasaba kubakirwa ikigo nderabuzima

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimironko, barasaba Akarere ka Gasabo kububakira ikigo nderabuzima, kuko bagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi zisumbuye ku z’ubuvuzi bw’ibanze (Poste de santé).

Aba baturage bo mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kibagabaga, mu murenge wa Kimironko, babwiye itangazamakuru rya Flash ingorane bahura nazo, iyo bakeneye serivisi z’ubuvuzi zisumbuye ku zo babonera ku mavuriro y’ibanze, azwi nka poste de santé.

Umwe yagize ati “Biratugora kubera amatike ajya i Remera. Nawe urabona kuva hano ukajya kwivuza i Remera biravunanye.”

Mugenzi we yagize ati “Twe twivuriza kuri OMEGA, kuko niho hafi, ariko haraduhenda. Nkatwe rwose Mitiweli ntacyo itumariye.”

Undi nawe ati “Umurwayi akurembeyeho cyane, udafite uko umutegera byihuse,byaba ari ikibazo cyane.”

Kuri bo basanga Akarere ka Gasabo kabubakiye ikigo nderabuzima, byafasha mu ku gabanya amafaranga batangaga mu mavuriro yigenga, n’umwanya bamara mu nzira bajya kwivuriza mu bigonderabuzima byo mu mirenge baturanye.

Umwe yagize ati “Byadufasha kugabanya amafaranga twatangaga mu mavuriro yigenga.”

Undi ati “Byadufasha kwivuza mu buryo bworohereje bitatugoye. Nkatwe dukoresha ubwishingizi bwa Mitiweli”

Hari na bamwe mu bakorera mu mavuriro y’ibanze muri uyu murenge, bavuga ko haba hari impungenge igihe babona umurwayi urembye, kuko byagorana kumwohereza kure kandi akeneye kwitabwaho.

 Umwe muri bo ni Muganga Habimana Jean Claude.

Yagize ati “Byadufasha cyane, kuko nko kwakira umurwayi urembye cyane, kujya kumwohereza ahantu kure, urumva ko bigoye.”

Madamu Umwari Pauline umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, avuga ko bagiye bahura n’ikibazo cy’ingengo y’imari, aho hari ibyahabwaga umwanya, kuko byabaga byihutirwa cyane.

Uyu muyobozi avuga ko ibigo nderabuzima byo mu mirenge ituranye n’uwa Kimironko na za poste de santé ziri muri aka karere, zafashije cyane muri iki gihe gishize, gusa akabizeza ko itazabura mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Yagize ati “Ni kwa kundi ushyira ku munzani uti ko ibintu ari bibiri bindi imbere, bijyana n’ingengo y’imari mfite? Njyanama ikareba kimwe kihutirwa kurusha ibindi akaba aricyo gikorwa. Ariko tubifite muri gahunda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, tuzacyubaka.”

Ikindi kibazo kigarukwaho n’aba baturage, ni ahantu hashyizwe poste de santé kuko usanga ziri ahantu hatuwe n’abifite batajya bakenera serivisi zazo, aho kuba muri rubanda rugufi ruzikenera umunsi ku munsi.

Amakuru dukesha Akarere ka Gasabo, avuga ko biteganijwe ko ikigo nderabuzima cya Kimironko, kizatwara arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad