Uganda yanenzwe kwanga kongera amasezerano y’uburenganzira bwa muntu na Loni

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda, bavuze ko kuba igihugu cyanze kongera amasezerano n’ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu, ari ikimenyetso ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bageramiwe.

Uganda yavuze ko itazongera amasezerano, ivuga ko igihugu gifite ubushobozi bwo kurengera uburenganzira bwa muntu ubwacyo, kidakeneye amahanga.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu, zivuga ko akaga kagwiriye Kampala, kuko ubu igihugu cyanze kugirwa inama n’amahanga.

Adrian Jjuuko, uyobora umuryango Human Rights Awareness and Promotion Forum, yavuze ko agatsiko k’abantu bake mu butegetsi, kambitse ipfunwe igihugu cyose mu nyungu zako.

Iyi mpirimbanyi iribaza niba abapfaga kuvugira rubanda birukanwe mu gihugu, aho abaturage bazakura agahenge? Agasanga igihugu kiri kwerekeza mu bihe bibi kandi bikomeye by’akarengane.

Umunyapolitiki Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko kuba Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yirukanye aka kanama ka Loni, ari ukwanga ko agumya kuba igicibwa ku Isi kuko amahanga yatangiye kumwotsa igitutu, ku bigendanye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Bwana Kaygulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko aka kanama ka Loni Museveni yagafungishije imiryango ku ngufu, ahanini kuko muri 2021, bamaganye iyicwa n’inyerezwa ry’abatarashyigikiye manda ye ya gatandatu.

Ikinyamakuru The Guardian cyanditse ko abaharanira uburenganzira bwa muntu benshi, bavuze ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Uganda bikojeje isoni ku ruhando mpuzamahanga, bagasanga ari uburyo bwo kwanga ko amahanga azagumya kunenga perezida Museveni, umaze imyaka 36 ku butegetsi.