Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yongeye kwibasira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), arushinja kugerageza guhungabanya ubusugire bwa Amerika no kwagura ububasha bwarwo no kugaba ibitero kuri Amerika rwitwaje amategeko mpuzamahanga.
Mu butumwa yashyize ahagaragara ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, Rubio yavuze ko ICC n’abayishyigikiye bari kugaba icyo yise “intambara y’amategeko” kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho gukoresha intwaro za gisirikare.
Yagize ati: “ICC n’abafatanyabikorwa bayo bari kurwana intambara ku gihugu cyacu. Si intambara y’amasasu cyangwa ibisasu, ahubwo ni iy’amategeko, amasezerano mpuzamahanga n’icyo bita amategeko mpuzamahanga.”
Rubio yavuze ko uru rukiko rwiyemeje kwiha ububasha bwo gusobanura amategeko mpuzamahanga no gukurikirana abaturage b’Amerika, nyamara ngo igihugu cye kitigeze cyemera ko ICC ifite uburenganzira bwo kuburanisha Abanyamerika.
Yakomeje avuga ko urukiko rwa ICC rwateshutse ku ntego rwari rwarashyiriweho igihe rwashingwaga, arushinja kuyoborwa n’abakozi b’inzego mpuzamahanga badatorwa n’abaturage ariko bashaka kwihesha ububasha bwo gufatira ibihugu ibyemezo.
Yongeye gushimangira ko Amerika itazigera yemera ububasha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku baturage bayo, avuga ko ubusugire bw’igihugu bugomba kurindwa kandi ko amategeko y’imbere mu gihugu ari yo agomba kugira ijambo rya nyuma ku Banyamerika.
Aya magambo agaragaza ko umwuka mubi hagati ya Washington n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ukomeje gukaza umurego. Amerika imaze igihe ivuga ko ICC idafite ububasha bwo gukurikirana abaturage bayo, cyane cyane kuko itigeze yemeza amasezerano ya Roma (Rome Statute) yashyizeho uru rukiko.

