Hari impungenge ko imishinga y’iterambere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari itazarangira

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yagaragaje impungenge ko imishinga y’iterambere mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 itaragera ku kigero gishimishije ugereranyije n’igihe gisigaye kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire muri Kamena 2022, ibi akaba ari na byo bigira ingaruka zo kwimukana amafaranga menshi mu wundi mwaka (opening balance).

Kuri uyu wa gatatu Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu badepite yagejeje ku nteko rusange igipimo cy’uko ingengo y’imari ya leta ya 2021-2022 yakoreshejwe mu mezi 6 ya mbere.

Ni nyuma y’aho iyo Komisiyo igiranye ibiganiro n’uturere twose n’umujyi wa Kigali ku Ngengo y’imari imaze gukoreshwa y’umwaka wa 2021-2022.

Mu biganiro Komisiyo Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yagiranye n’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali yasanze ingengo y’imari yagenewe Uturere n’Umujyi wa Kigali muri Kamena 2021 yaranganaga na Miliyari 735.1 FRW, nyuma yo kuvugururwa yiyongereyeho miliyari50.4FRW igera kuri 785,539,635,705 FRW bingana na 6.9%.

Kandi iyo komisiyo yasanze ibikorwa byinshi byongerewe ingengo y’imari ni ibizazamura imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali no mu turere twose.

Gusa tumwe mu turere twagaragayeho gukoresha amafaranga yasigaye ku   ngengo y’imari y’umwaka washize  nyamara  ataremezwa n’Inama Njyanama, ibyo bikaba binyuranye n’umwanzuro w’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 04 Gicurasi 2021 wasabaga Minisiteri y’Imari n’Igengamigambi gukurikirana ko amafaranga yimukanwa n’Uturere mu ngengo y’imari y’undi mwaka yemezwa n’Inama Njyanama mbere y’uko atangira gukoreshwa;

Ikindi kandi Inama Njyanama z’Uturere tumwe zatoye ingengo y’imari y’Uturere ivuguruye iyo ku rwego rw’Igihugu itarasohoka mu Igazeti kugira ngo babanze bamenye impinduka zakozwemo (Urugero: Akarere ka Kayonza, Kirehe, …);

Perezida w’iyi Komisiyo Prof Omar Munyaneza yagaragaje uko ingengo y’imasri yagenewe uturere n’umujyi wa Kigali yari imaze gukoreshwa kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2021 ndetse no kugeza muri werurwe 2022.

Ati“kugeza tariki ya mirongo itatu na rimwe ukuboza 2021 hari hamaze gukoreshwa miliyari magana atatu nesheshatu n’igice kimwe bingana na 41.6% mu turere twose n’intara n’umujyi wa Kigali.

Naho kugeza ubwo komisiyo yaganirana n’uturere n’umujyi wa kigali muri werurwe 2022 hari hamaze gukoreshwa miliyari 446,5 bingana na 56%.“

 Nubwo byagaragajwe ko igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’iterambere mu Turere n’Umujyi wa Kigali cyari kigeze kuri 51.8% mu mpera za Werurwe 2022, Komisiyo yarasesenguye isanga imishinga y’iterambere itaragera ku kigero gishimishije ugereranyije n’igihe gisigaye kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire muri Kamena 2022, ibi akaba ari na byo bigira ingaruka zo kwimukana amafaranga menshi mu wundi mwaka (opening balance).

Bimwe mu bituma habaho iryo dindira harimo kubura ingengo y’imari yo gukora imishinga y’iterambere, harimo n‘iyo Perezida wa Repubulika yemereye a baturage.

Prof Omar Munyaneza aha aratanga ingero.ati“hari kandi kubura ingengo y’imari yo gukora i imushinga y’iterambere harimo niyo nyakubahwa perezida wa repuburika yemreye abaturage,urugero twabaha ni nk’ibitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero,umuhanda wa Base,kirambo –kidaho wo mu karere ka Burera n’ibindi.“

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yanzuye ko izasesengura ibibazo yagaragarijwe n’uturere intara n’umujyib wa Kigali mbere y’imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 20222023.