Imitangire ya serivisi muri ‘mituelle de santé’ iracyakemangwa

Sosiyete sivile y’u Rwanda iranenga imwe mu mitangire ya servisi mu rwego rw’ubwisungane mu kwivuza ‘mituelle de santé’. Aho sosiyete sivili itunga agatoki n’uburyo inzego z’ubuzima zisaba ko abagize umuryango bose bagomba kuba batangiwe ubwisungane kugira ngo umwe muri bo ashobore kuvurwa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko amavugururwa arimo gukorwa mu mategeko agenga ubwisungane mu kwivuza ibyo bizakosorwa, ariko na yo itunga agatoki Sosiyete sivile ko iyitererana mu gukangurura rubanda gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Kuba bigoye ku muryango ugizwe n’abantu benshi kubona servisi z’ubwisungane mu kwivuza igihe bose batatanze umusanzu, ni imwe mu nenge zitari nke Sosiyete civile y’u Rwanda ishyira ku mutwe w’urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda, zikubiye muri raporo y’ubushakashatsi bukiganirwaho Societe Sivile iherutse gushyira ahagaraga ku mitangire ya servisi y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Nyemazi John Bosco n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa w’ihuriro rya Societe Civil y’u Rwanda ati “ Nko muri serivise zo muri mituweri de santé, aho tubona y’uko cyane cyane imbomizi zibamo, nkabo tubona nk’umuryango ufite abana, ariko ugasanga kugira ngo abone serivisi ari uko bose bagomba kuba batangiwe mituweri, kandi nyamara baba bari hirya no hino mu gihugu.”

Ibi bigaragazwa na Societe Civile ntibitandukanye n’ibyifuzo by’abaturage, bakomeje kuzamura amajwi basaba ko bakoroherezwa ku bijyanye no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane ku muryango ugizwe n’abantu benshi.

Hari abashingira ku mikoro make bagasaba ko nibura bamwe mu bagize umuryango, badohorerwa bakivuza igihe umusanzu wuzuye utaraboneka.

Umwe yagize ati “ Iyo utabatangiye bose, ntabwo bivuza. Bisaba y’uko bose ugomba kubatangirira.”

Undi yagize ati “ Byakabaye byiza bariya babiri umuntu yatangiriye bakivuza, noneho umuntu agasigara na babandi basigaye… nk’ubu njye mfite barindwi, hari igihe ntanga igice, nkayuzuza nyuma, ariko urumva nyine ni ikibazo.”

Icyakora Societe sivile yumvikana nk’iyanyuzwe n’uko urwego rw’ubuzima rwemera amavugurura mu rwego rw’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “ Ariko mwabonye y’uko minisiteri yatubwiye ko ibyo biri mu itegeko bari kuvugurura.”

N’ubwo Societe Civil itunga agatoki ku bitagenda neza mu mitangire ya Servisi z’ubuzima,nayo itungwa agatoki kugenda biguruntege mu gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ikabiharira inzego za leta.Dr.Jean Pierre Nyemazi ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima.

Yagize ati “Ikindi navuga, ndetse tunakeneye ko sosiyete sivile idufasha, ibijyanye n’ubukanguramba. Ubukangurambaga ku baturage, kugira ngo nabo bitabire ubwisungane mu kwivuza.”

Imibare yo mu ntangiriro za Gashyantare 2019 yagaragazaga uko ibipimo by’ubwisungane mu kwivuza bihagaze, yerekanye ko abamaze kwishyura ubwisungane mu gihugu hose bari 85% y’abagomba kuba bafite ubwishingizi mu kwivuza.

Icyo gihe Uturere twari imbere mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, twari kuri  97% abari hasi bari kuri 77%.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply