Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC yemeye ko Ingabo za EAC zongererwa amezi atatu - FLASH RADIO&TV

RDC yemeye ko Ingabo za EAC zongererwa amezi atatu

Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere ka Africa y’iburasirazuba bihuriye mu muryango wabyo, EAC, yabereye i Bujumbura yemeje ko ingabo z’uwo muryango ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zongerewe manda y’amezi atatu.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Perezida Félix Thisekedi, ari muri Botswana, yatangaje ko babona hari umubano hagati y’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba n’abaterabwoba ba M23.

Manda y’umwaka umwe y’izi ngabo yari kurangira kuva tariki 01 Kamena. Icyo gihe Tshisekededi yari yavuze ko “niba kuri iyo tariki tubona ko inshingano [zazo] zitagezweho, tuzafata icyemezo cyo guherekeza uyu mutwe waje gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu cyubahiro”.

Mu myanzuro y’inama yo kuwa gatatu i Bujumbura harimo uvuga ko abakuru b’ibihugu bashimiye Tshisekedi kwemera ko hongerwa amasezerano y’izi ngabo kugera muri Nzeri.

Iyi nama yongeye guhaizo ngabo, ziri mu bice byavuyemo inyeshyamba za M23, inshingano zitumvikanyemo kurasana n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 nk’uko leta ya RDC ibyifuza.

 Izo nshingano zirimo kurinda abasivile no gufasha gutahuka abari baravuye mu byabo, gufasha ingabo zikora ubugenzuzi, MONUSCO, n’abagaba b’ingabo z’akarere, kureba niba ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gikwiriye mu kwakira by’ibanze abarwanyi ba M23 n’indi mitwe

Hari kandi gukora ku buryo imitwe yitwaje intwaro itagenzura ibice M23 yavuyemo, no kwambura intwaro no gucyura imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga.

Iyi nama yanzuye ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, cyakemuka gusa mu buryo burambye biciye mu nzira ya politike n’ibiganiro by’impande zose birebA.

Kugeza ubu leta ya Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe w’Abanyecongo wa M23, umutwe yita uw’iterabwoba.