Uburusiya bwagabye igiteto cya Kane kuri Ukraine

Abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko abana babiri n’umuntu mukuru bapfuye, naho abandi bantu babarirwa mu icumi barakomereka, mu gitero gishya cya misile cya nijoro Uburusiya bwagabye ku murwa mukuru Kyiv.

Uburusiya bumaze igihe bugaba ibitero byo mu kirere ku murwa mukuru wa Ukraine mu buryo buhoraho, bukoresheje ibisasu bya misile n’indege nto zitarimo umupilote zizwi nka drone.

Iki gitero gishya cyabereye mu turere twa Desnyanskyi na Dniprovskyi two mu burasirazuba bwa Kyiv.

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko amakuru ku bapfuye n’abakomeretse ashingiye ku makuru y’ibanze.

Ubutegetsi bwa gisirikare bw’umujyi wa Kyiv bwanditse ku rubuga rwa Telegram ko umwe muri abo bana yari afite hagati y’imyaka 5 na 6, mu gihe undi yari afite hagati y’imyaka 12 na 13. Bombi bari bari mu karere ka Desnyanskyi.

Iki gitero kibaye icya kane muri iki cyumweru, ndetse kibaye nyuma yuko mu kwezi gushize kwa Gicurasi (5) Uburusiya bwagabye ibitero 17 byose hamwe ku murwa mukuru wa Ukraine – byinshi muri byo byabaye nijoro, uretse ko nibura kimwe muri byo cyabaye ari ku manywa.

Amashusho yatangajwe n’abategetsi ba gisirikare bo muri Ukraine agaragaza amatsinda y’abakora ubutabazi yita ku bantu, ndetse no ku nyubako zangiritse.

Mu butumwa butandukanye bwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bwo ku rubuga rwa Telegram, umukuru w’umujyi wa Kyiv Vitali Klitschko yavuze ko “urukurikirane rw’ibiturika” rwabayeho muri uwo mujyi, ndetse ko abakora ubutabazi bakomeje guhangana n’ibisigazwa byahubutse, hamwe n’imiriro.

Yavuze ko abantu 14 bakomeretse – icyenda muri bo bajyanwe ku bitaro.

Hagati aho, abategetsi bashyigikiwe n’Uburusiya bo mu karere ka Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine, kigaruriwe n’Uburusiya, bavuze ko ku wa gatatu abantu batanu bishwe naho abandi 19 bakomeretswa n’igisasu cya Ukraine cyagabwe ku murima wororerwamo ibiguruka.