Inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje ko abapolisi 1000 bajya muri Haiti

Inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje itegeko ryohereza abapolisi 1000 mu butumwa bwa Loni muri Haiti

Aba bapolisi ba Kenya nubwo bwose yaba mu gihugu imbere no ku ruhando mpuzamahanga bavumirwa ku gahera kubera guhohotera abaturage, bitezweho guhangana n’amabandi asa n’ayamaze kwigaranzura ubutegetsi muri Haiti.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko ubu hasigaye gutegereza umwanzuro w’urukiko rwa Nairobi ku kirego cyatanzwe n’ishyaka Thirdway Alliance gitambamira uyu mugambi.

Guverinoma ya Kenya iherutse kwemera uyu mushinga hategerezwa ko inteko ishinga amategeko ibiha umugisha, bakabaye bahise bagenda hasigaye uru rubanza

Amakuru ava mu mbere muri Kenya aravuga ko hari itsinda ry’abapolisi ba Kenya bamaze igihe mu mujyi wa Port au Prince bahitegereza neza ngo bamenye amakuru y’akazi kabategereje.

Hagati aho ariko umudepite ukuriye amashyaka mato mu nteko ya Kenya  Opiyo Wandayi  imbere y’ahakorera inteko ngo yivumaguraga avuga ko izi ntumwa za rubanda ubanza ubwonko budakora neza, kuko itegeko riha ububasha abadepite kwemera ko abasirikare bajya mu butumwa hanze y’igihugu ritabaha uburenganzira ku bapolisi, agasanga ntaho bari bakwiye kujya.

Uyu mudepite avuga ko aho yabereye abonye igihugu gikandagira amategeko nkana kikanahimba andi, kuko ngo itegeko rivuga ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi, nta nahamwe havugwa abapolisi.

Bwana  Opiyo Wandayi yavuzeko abanya Kenya bari guterwa nk’agapira kuko nk’aba bapolisi utamenya inyungu bagiye guhagararira kuko nta tegeko ribemerera gusohoka mu gihugu.

Impungenge ze ngo ni uko abana b’abanya Kenya bagiye gupfa nk’ibimonyo muri Haiti kubera inyungu za bamwe z’amafranga, ndetse ngo aho bibabarije ni uko abatora kohera aba bana b’igihugu batatuma abana babo bajyayo cg se ngo bo ubwabo bigireyo. Aba bapolisi 1000 bagiye kujya kurwana muri Haiti igihugu kikishyurwa miliyaridi 36 z’amashilingi mu mwaka umwe.