Abatuye i Nduba bahangayikishijwe n’abana bayobotse uburaya

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Gasura, mu Mudugudu wa Kigufi, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana  bakiri bato, bayobotse umwuga w’uburaya.

Aba Babyeyi batuye baraganirira umunyamakuru wa Flash, uko muri iyi santire ya Gasura hari uburaya bukabije bukorwa ni abana bato cyane, bari mu kigero cy’imyaka 13 kuza na 14.

Iki kibazo cyatumye aba bana baterwa inda z’imburagihe.

Aba babyeyi bati biteye isoni n’ikimwaro.

Umwe ati “Hari abana benshi bavuye mu mashuri banywa ibiyobyabwnege bakiri bato n’uburaya bugakorwa  n’abakiri bato. Baba bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 13 kuzamura. ”

Mugenzi we ati “Twe nk’ababyeyi biratubabaza cyane tukagira n’agahinda kenshi. N’abenshi babasambanya ahanini baba aria bantu bakuze.”

Undi ati “Indaya zirahari z’abantu bakibyiruka bigaragara ko biteye ikibazo. Ni ibintu ubuyobozi bukwiye gushyiramo imbaraga bugashaka icyo bwakora kuri abo bana. Biratubabaza bikanadutera n’ikibazo.”

Umwe mu babyeyi wemera ko umwana we uri muri iki kigero yagiye mu buraya, avuga ko atewe ipfunwe nabyo ndetse akaba asaba inzego z’ubuyobozi kubafasha iki kibazo kikabonerwa umuti urambye.

Yagize ati “Umwana ataha saa sita z’ijoro akaza agahondagura urugi ati nimunkingurire nimutakingura ndabicira mu nzu. Yavutse 2008, akora umwuga w’uburaya, njye na Se twarumiwe[…] nashatse kwiyahura ndavuga nti ese Mana niyahurire umwana nabyaye?Kuko nanjye nka Nyinaiyo mbibonye ari gukora ako kantu k’uburaya ari muto, ari uruhinja, numva bindenze.”

Yakomeje agira ati “ Ndicara nkatereza nkavuga ngo nk’ubuyobozi buriho muri iki gihe bwadufashije bukaduhagurukira ko aribwo wenda bwabishobora, twe ababyeyi ko twahannye byatunaniye. Nka njye w’umubyeyi naricaye ndahana biranga.”

Mu makuru atangwa n’ababyeyi baba bana, bavuga ko aka gace gakorerwamo ubucukuzi bw’amabuye ya gasegereti, abagabo bayacukura bagashukisha abana amafaranga bakabahindura indaya.

Ijisho ry’umunyamakuru ryamweretse ko aba bana bava mu miryango ikennye cyane kuburyo n’ubuzima busanzwe kububona ari ikibazo, ikigaragaza ko bigoye kubakuramo kuko iwabo ntacyo bahabona.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Eminente Umugwaneza