Dr. Hanna Shulee, umuyobozi w’intara ya lenani paratina mu Rwanda avuga ko Ubufatanye bwabo n’u Rwanda ari ubwa kera, kandi ko bushingiye mu gusangira ubunararibonye bw’abantu n’imico y’uko babayeho, bityo rero n’umukino w’igisoro ugomba kugera iwabo.

Ibi yabigarutseho ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihijwe kuwa 20 Gicurasi 2026 mu gihe uyu munsi ku rwego rw’Isi wizihizwa kuwa 18 Gicurasi buri mwaka.

Dr. Hanna Shulee yavuze ko bafasha mu mushinga w’igisoro, kubera ko batekereza ko ari umushinga mwiza,ati:”gutangiza umuco w’umurage nk’umukino w’igisoro mu banyeshuri bo mu Rwanda, rero ni ubufatanye bwacu n’u Rwanda kandi bwiza,Ikindi ndizera ko gutangiza uyu mukino ari ikintu cy’ingenzi ku muco nyarwanda ndeste no mu bufatanye bwacu nk’intara ya Lenani paratina”
Ubufatanye bw’u Rwanda na Lenani paratina burengeje imyaka 40, bukaba bushingiye mu gusangira ubunararibonye bw’abantu n’ imico y’uko babayeho, kandi igisoro kikaba ari igice cy’umuco w’u Rwanda, ari nayo mpamvu rugomba gusangiza uyu mukino ab’i Lenani paratina, kugira ngo nabo babashe kwiga kimwe mubigize umuco nyarwanda, bityo bazabashe gukinana n’abo mu Rwanda uwo mukino.

