Maitre Dodiane yatanze integuza y’indirimbo nshya

Nyuma y’uko mu minsi ishize umuhanzi akaba n’umuproducer Maitre Dodiane ashyize hanze indirimbo ye yise “HALLELUYA”, yongeye guteguza abakunzi b’umuziki we indi ndirimbo nshya yise “AMEEN”, ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Indirimbo Ameen igiye kuza ikurikiye Halleluya Maitre Dodian aherutse gusohora

Maitre Dodian, washinze ndetse akanayobora Global Music Record, akomeje kugaragaza ko ari mu bihe byo kongera gukora cyane umuziki, aho iyi ndirimbo “AMEEN” izaba ibaye iya gatatu agiye gushyira hanze mu gihe kitageze ku kwezi n’igice, nyuma ya “Tebuka” na “HALLELUYA”, aheruka gusohora mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye na Flash, Maitre Dodian yavuze ko impamvu ari gushyira hanze ibihangano byinshi mu gihe gito ari uko amaze gushinga studio ye bwite, ibintu byamworohereje gukora umuziki ku muvuduko yifuza.

Yavuze ko kuba afite studio ye bwite bimufasha gukora ibihangano bye igihe abishakiye, ariko nanone adahagaritse gukorana no gufasha abandi bahanzi mu bikorwa byabo bya muzika.

Yongeyeho ko indi mpamvu iri gutuma yongera imbaraga mu muziki ari uko shene ye ya YouTube yigeze kwibwa, bituma bimwe mu bihangano bye bibura. Yanavuze ko yari yarafashe akaruhuko, bityo akaba yumvise ari igihe cyiza cyo kongera guha abakunzi be, by’umwihariko, ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange ibihangano bishya bibasusurutsa.

Nubwo ataratangaza itariki nyayo “AMEEN” izasohokeraho, integuza yayitanze yatumye abakunzi be batangira kuyitegereza, cyane ko ije ikurikira izindi ndirimbo ebyiri amaze gusohora mu gihe gito.