Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham

Jose Mourinho niwe wemejwe nk’umutoza mushya wa Tottenham HotSpurs yo mu gihugu cy’u Bwongereza, asimbuye Mauricio Pochettino wirukanywe kuri uyu wa kabiri.

Uyu munye Portugal wahoze atoza Chelsea na Manchester United yasinye amasezerano yo gutoza iyi kipe kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/2023.

Agifata iyi mirimo Mourinho yagize ati “ Impano ziri mu ikipe nkuru n’iz’abato ziranshimisha. Gukorana n’aba bakinnyi nibyo byankuruye.”

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Tottenham HotSpurs Daniel Levy yagize ati “ Muri Jose, dufite umutoza wakoze byinshi mu mupira w’amaguru.”

Pochetino yagejeje Tottenham ku mukino wa nyuma wa Champions League mu mwaka w’imikino ushize, ariko atsindirwa na Liverpool ya Sadio Mane.

Uyu Munyargentine wari wahawe imirimo yo gutoza Tottenham mu 2014, yananiwe guhesha igikombe na kimwe iyi kipe yo muri Londres y’Amajyaruguru, iheruka igikombe mu 2008.

Daniel Levy yavuze ko Jose Mourinho afite inararibonye kandi ko yafasha ikipe ye mu buhanga bwe asanganywe.

Ati “Yatsindiye ibikombe mu makipe yose yatoje. Turizera ko azana ingufu n’ikizere mu bakinnyi.”

Muri uyu mujyi wa Londre Gusa, Jose Mourinho yahatwariye ibikombe bitatu bya Premier League; 2005, 2006 na 2015 na FA Cup byose yatwariye muri Chelsea.