Kuri uyu wa Kane, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abari abakozi ba Minisiteri eshatu zirimo MININTER, MINIFOP na MINITRASO, bishwe muri Jenoside.
Iki gikorwa cyatangiriye Kacyiru ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abo bakozi bishwe muri Jenoside mu 1994, ruherereye ahakorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) magingo aya, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Ubuyobozi Bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse n’ Urwego rw’Igihugu rw’Intwarizamihigo akaba ariho bamwe mu bibutswe bakoreraga mbere ya Jenoside.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira inzirakarengane ziruhukiye aho, iki gikorwa cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bishwe muri Jenoside.

Muri iki gikorwa, hibutswe abakozi 26 bose hamwe bazize Jenoside, aho MININTER yibukiyemo abakozi 7, MINIFOP ikibuka 8, naho MINITRASO ikibuka 11. Aba bose bazize urwango n’ivangura ryagejeje ku mugambi mubisha wa Jenoside.

Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, banibutswa uruhare buri wese agomba kugira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka hagamijwe guha icyubahiro abazize Jenoside, gukomeza gusigasira amateka nyayo, no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda hirindwa amacakubiri n’ikindi cyose cyasubiza u Rwanda mu icuraburindi



