Hamas yemeye kurambika intwaro hasi, icyizere gishya ku iherezo ry’intambara yo muri Gaza

Umutwe wa Hamas wemeye gahunda yo gushyira intwaro hasi no gusenya ubushobozi bwawo bwa gisirikare muri Gaza, mu cyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora gufungura inzira y’amahoro nyuma y’intambara imaze hafi imyaka itatu.

 

Umuyobozi mukuru wa Hamas yabwiye BBC ko uyu mutwe wemeye gahunda yateguwe n’Akanama k’Amahoro, Board of Peace, gashyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Hamas itegerejweho gusohora itangazo ryemeza ku mugaragaro iki cyemezo.

Gahunda yemeranyijweho iteganya ko intwaro zikomeye Hamas isigaje zizabarurwa, zikabikwa ahantu hagenzurwa n’ubuyobozi bwa Palestine. Hanateganywa gufunga imihanda yo munsi y’ubutaka, ububiko bw’intwaro n’ahakorerwa ibikoresho bya gisirikare, ndetse abarwanyi bakava mu bikorwa bya gisirikare.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu byiciro kandi igenzurwe na komisiyo yigenga, kuko impande zombi zidafitanye icyizere. Buri cyiciro cyo gushyira intwaro hasi kizajyana no kuvana ingabo za Israel muri Gaza buhoro buhoro.

Trump yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kigana ku mahoro arambye, ashimangira ko Israel igomba kuva muri Gaza uko gahunda yo kwambura Hamas intwaro izagenda ishyirwa mu bikorwa.

Israel yo ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro, nubwo abayobozi ba Amerika bavuga ko bizeye ko izubahiriza amasezerano yari yarabanje kwemera.

Amasezerano agezweho nyuma y’amezi y’ibiganiro bikomeye byahurijwemo na Qatar, Misiri na Turikiya. Nubwo afatwa nk’intambwe y’amateka, haracyari ibibazo ku buryo intwaro zizakusanywa, abazazibika n’uko ingabo za Israel zizava muri Gaza.

Abaturage benshi ba Gaza bakiriye aya makuru bafite amakenga, nyuma y’amasezerano menshi yo guhagarika imirwano yagiye atagerwaho. Icyo bashyize imbere ni ukubona ibitero bihagarara, imfashanyo zikabageraho, impunzi zigasubira mu ngo no gutangira gusana ubuzima bwangijwe n’intambara.