Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye umuhate Eliud Kipchoge yagaragaje maze akaba umuntu wa mbere ku Isi wirutse n’amaguru ibirometero birenga 40 akoresheje igihe kitageze ku masaha abiri mu isiganwa ryiswe Ineos 1:59 Challenge ryaberaga i Vienne mu murwa mukuru wa Autriche.
Perezida Kenyatta abinyujije kuri twitter yagize ati “ Ndagushimiye cyane Eliud kipchoge wanditse amateka, uhesha igihugu cya Kenya ishema. Intsinzi wabonye uyu munsi izatuma urubyiruko rw’ejo hazaza rubasha kugira inzozi zagutse kandi babashe kugera ku byiza byinshi. Twishimiye intsinzi yawe kandi tunakwifuriza imigisha iva ku Imana.”
Eliud kipchoge w’imyaka 34 abaye umuntu wa mbere ku Isi wirutse ibirometero 42 na metero 200 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40.
Nyuma yo gutsinda Eliud yavuze ko ibyo yakoze byerekana ko buri wese ntacyo atageraho.
Ati “Ubu ubwo mbigezeho, nizeye ko n’abandi benshi bazabikora nyuma yanjye.”
BBC yanditse ko uyu muhigo we utazafatwa nk’uw’Isi mu buryo busanzwe kuko bitari mu irushanwa rihuriwemo na bose kandi akaba yakoresheje itsinda ry’abirukankanaga nawe 42 bakuranwa byo kumutera akanyabugabo.
Umutoza we Patrick Sang yavuze ko buri kintu cyose cyagenze neza.
Yagize ati “Yatubereye urugero twese atwereka ko dushobora kurenga imipaka mu buzima bwacu. Amateka yanditswe. Ni ibintu utakwiyumvisha.”
Mu mwaka wa 2017, Eliud ufite umuhigo w’Isi mu mikino ya Olympiques yari yahushije uwo muhigo ho amasegonda 25, hari i Monza mu Butaliyani mu irushanwa rya Italian Grand Prix.
Eliud umaze no gutwara isiganwa rya ‘London Marathon’ inshuro enye, asanzwe afite umuhigo w’Isi mu gusiganwa muri ‘marathon’ w’amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda 39, yagezeho i Berlin mu Budage mu mwaka wa 2018.