Sendika igiye gushishikariza abanyeshuri gukunda ubwarimu

Ubuyobozi bwa Sendika ivugira abakozi bigenga buravuga ko bwatangije uburyo bwo gushishikariza abanyeshuri  gukunda imyuga w’ubwarimu, ni nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko 68% by’urubyiruko batarimo kwitabira ubwarimu.

Nsengimana Irakoze Regis umwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yatsindiye igihembo mu marushanwa yo kwandika umuvugo ugaragaza ukuntu mwarimu ari ingirikamaro mu mibereho ya muntu.

Gusa nubwo yanditse umuvugo avuga ko azirikana ibyiza by’umwarimu ariko ko adateganya kuba umwarimu.

Aragira ati “Ndabakunda abarimu, nkakunda amasomo bigisha kubera ko abarimu ni urufunguzo rw’ahazaza, indoto zanjye ntabwo ari ukuba mwarimu, indoto zanjye ni ukuba umupilote ariko mwarimu ndamukunda.”

Nkundimana Consolee ni umwarimu wigisha mu mashuri yisumbiye we agaragaraza ko umwuga w’ubwarimu ari mwiza ariko ko ugira imbogamizi zirimo nko kuba hari abigisha mu mashuri batarabyize.

Aragira ati “Hari abarimu babibamo batarabyize, abo ngabo babikora nabi, iyo abikoze nabi, abana nabo bafite ubwenge barabibona bazi kureba umwarimu ubikora nk’umwuga bakareba n’umwarimu ubikora nk’ushaka amaramuko. Iyo ni imbogamizi ikomeye yatuma umwana acika intege, bigatuma atajya mu mwuga awishimiye, ntawishimire, ntawukunde, ku buryo atanawujyamo.”

Ubuyobozi bwa Sendika y’Abakozi Bigenga bugaragaza ko bufite impungenge z’uko mu bihe biri imbere umubare w’abarimu ushobora kuba mucye.

Ibi bakabishingira ku bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwagaragaje ko 68% by’urubyiruko batitabira umwuga w’ubwarimu.

Umunyamabanga mukuru wa Sendika ivugira amashuri yigenga Nkotanyi Abdoni Faustin avuga ko bafashe umwanzuro wo gutegura amarushanwa mu banyeshuri agamije kubashishikariza gukunda umwuga w’ubwarimu bakiri bato.

Aragira ati “Tuba tugira ngo bibafashe ariko tugamije kubatera imbaraga kugirango ejo bazavemo abarimu ndetse banagaragaze ukuntu bumva abarimu, mu kanya abarimu twakoranye inama y’umwihariko babisuyemo bavuga uko abana batugaragaje uko batwumva n’uko badukunda natwe biraturenga, ibyo rero byatumye abana bagaragaza uko bumva agaciro k’umwarimu.”

Iyi sendika igaragaza ko ifite imigambi yo kujya mu bigo bitandukanye igahugura abarimu kuguma mu bureze ndetse n’abanyeshuri bagategurirwa amarushanwa agamije kubashishikariza gukunda uburezi bakiri bato kugirango bazavemo abarimu bo mu bihe biri imbere.

NTAMBARA Garleon