Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame ari muri Maroc mu nama y'umuryango uharanira iterambere ry'imiyoborere 'WPC' - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame ari muri Maroc mu nama y’umuryango uharanira iterambere ry’imiyoborere ‘WPC’

Perezida Kagame ari i Marrakesh muri Maroc, aho ari bwitabire isangira n’ibiganiro ndetse akageza ijambo ku bitabiriye inama ya 12 y’Umuryango uharanira gutanga umusanzu mu iterambere ry’inzego zose z’imiyoborere ‘World Policy Conference (WPC)’.

Umukuru w’Igihugu kandi aritabira ikiganiro kiri buyoborwe na Thierry de Montbrial, washinze umuryango WPC ndetse akaba yaranashinze ikigo cy’u Bufaransa gikora ubushakashatsi n’ibiganiro ku ngingo mpuzamahanga zigezweho.

Perezida Kagame muri Maroc yakiriwe n’umukuru wa Guverinoma, Saadeddine Othmani.

Inama ya WPC iba buri mwaka ikaba igizwe n’ibiganiro bivuza abayobozi mu by’ubukungu, politiki, abadipolomate, abahagarariye imiryango itari iya leta, impuguke ndetse n’abanyamakuru bo ku Isi yose.

Igamije gutekereza, kuganira ndetse no gutanga ibisubizo byubaka ku bibazo byo mu karere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango WPC washinzwe mu 2008, ukaba ugamije gutanga ubufasha mu guharanira kugira Isi ifunguye, ifite uburumbuke n’ubutabera.

 Ugamije kandi gufasha abaturage bose bagizweho ingaruka n’ibibazo runaka.