Umunyamakuru Manirakiza Théogène yagejejwe mu rukiko

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yasabye kurekurwa akaburana ari hanze agatanga ingwate y’ikibanza n’inzu bya Miliyoni zirenga 53.

Hari mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabareye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Theogene Manirakiza icyaha cyo gukangisha gusebanya , ngo cyakozwe ubwo yakaga uwitwa Nzizera Aimable amafaranga ibihumbi 500 ngo adatangaza amakuru yari amufiteho.

Manirakiza yireguye avuga ko Nzizera Aimable bari basanzwe ari inshuti bakorana ko ariya amafaranga ibihumbi 500 bivugwa ko ari ruswa ari ayo yari yishyuwe hagendewe ku masezerano bagiranye ajyanye no kwamamaza ibikorwa bya Nzizera Aimable.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho. Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’Interahamwe ngo azagororerwe isambu.”

Ibi ngo yabishingiraga ku rubanza rwari ruherutse kuba rw’uwitwa Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba.

Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza akomeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Manirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare.

Nzizera ngo yamusubije ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500 frw, bahana umunsi wo kuyamuha ari na bwo Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyakira.

Manirakiza Théogène yamera koko ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko batamufatiye mu cyuho yakira ruswa, ahubwo ko bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Nzizera.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500 frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n’imvugo z’abatangabuhamya.

Busaba ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.

Manirakiza Théogène yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari aje kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.

Yasobanuye ko mu amasezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.